wex24news

dj marnaud arashinjwa ubwambuzi

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Dope Caesar uri mu bavanga imiziki bo muri Nigeria bagezweho muri iyi minsi yibukije DJ Marnaud ko amufata nk’umuhemu wamwambuye 3000$ (arenga miliyoni 4 Frw).

Image

Uyu mukobwa anyuze ku rukuta rwe rwa Snapchat, yibukije DJ Marnaud ko we n’inshuti ye bamwambuye amafaranga ye bityo ko adakwiye kwitwara nk’aho nta kibazo bafitanye kandi azi ibyo yamukoreye.

Ati “Wowe n’inshuti yawe mwantekeye umutwe munyambura 3000$ none muraza hano mugaseka, ubu njye ntabyo kukorohera kandi nawe ibi urabizi.”

Image

Ku rundi ruhande umwe mu bantu ba hafi ya DJ Marnaud yavuze ko iryo deni bataryemera ndetse ko uyu mukobwa yabeshye.

Ati “Ibyo nzi ni uko Dope Caesar yigeze kuza mu Rwanda mu biruhuko, icyo gihe DJ Marnaud yamuhuje n’umuntu wamuteguriye igitaramo kuri ‘Atelier du Vin’ nyuma wa wundi wamuhaye akazi ashaka kumwishyura yohereje amafaranga ntiyamugeraho.”

Iyi nshuti ya DJ Marnaud yavuze ko ubwo baheruka kumva iki kibazo, uwateguye iki gitaramo yababwiraga ko yagerageje kwishyura Dope Caesar ariko amafaranga ntamugereho ndetse ngo icyo gihe yamusabaga ubundi buryo yamwishyuraho undi ntiyasubiza.

Uyu musore yavuze ko mu gihe bari bazi ko ikibazo cya Dope Caesar cyakemutse, batunguwe no kubona ashyira DJ Marnaud mu majwi nyamara abizi neza ko we icyo yakoze ari ukumuhuza n’uwamuhaye akazi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *