wex24news

gukora ikimenyetso cy’umusaraba byatumye Yahagaritswe amezi atanu azira

Umunya-Serbie, Nemanja Majdov ukina Judo yahagaritswe amezi atanu kubera gukora ikimenyetso cy’umusaraba mbere yo gutangira umukino ubwo yari mu ya Olempike yabareye i Paris.

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Judo ku Isi, ryatangaje ko ryahagaritse Majdov kubera kurenga ku mabwiriza agenga imyemerere.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, uyu mukinnyi w’imyaka 28 yavuze ko yamenyeshejwe ko yahagaritswe amezi atanu kubera ikimenyetso cy’umusaraba yakoze mbere y’umurwano yahuyemo n’Umugereki, Teodor Tselidis.

Yakomeje avuga ko nta cyamutunguye kuko no mu irushanwa yasifuriwe nabi bikomeye.

Ati “Nta gishya kuri njye. Mbabajwe n’umukino mwiza kandi ukomeye nka Judo ugeze muri ibi bintu. Imisifurire yabo ni umwanda. Bankuye mu kibuga nyuma y’iminota ibiri gusa batampaye n’amahirwe. Izi ndangagaciro zabo ni umwanda.”

“Judo ni umukino wibuze. Ibiva mu mukino bigirwamo uruhare n’abasifuzi 100%. Ubinginze niwe ugira icyo akora kandi ibyo ntimuteze kubimbonaho.”

Nemanja Majdov ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri uyu mukino kuko yegukanye imidali ya zahabu muri Shampiyona y’Isi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *