wex24news

Ibihugu bine byahejwe mu nama ya OIF

Ibihugu bya Mali, Niger, Burkina Faso na Guinée, biherereye Burengerazuba bwa Afurika ntabwo byemerewe kwitabira inama ya 19 y’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, Organisation internationale de la Francophonie (OIF).

Ni inama izaba tariki 4 na tariki 5 Ukwakira 2024, mu gace ka Villers-Cotterêts kari mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Umurwa mukuru Paris.

Ibihugu bitemerewe kwitabira iyi nama ni bine byo muri Afurika, byahagaritswe ubwo habagaho ihirikwa ry’ubutegetsi muri ibyo bihugu bukajya mu maboko y’abasirikare, kugeza ubu bukaba butarasubizwa abasivile.

Muri iyo nama kandi hazakirwa ibihugu bishya binyamuryango bya OIF, birimo Ghana na Angola.

Jeune Afrique ivuga ko abakuru b’ibihugu batandukanye bazitabira, hakanemezwa aho inama itaha ya 20 izabera mu 2026, amahirwe menshi akaba ahabwa umujyi wa Phnom Penh muri Cambodge.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *