wex24news

Ambasade y’u Rwanda yakiriye abayobozi mu biro by’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiriye itsinda ry’Abayobozi bashinzwe ibikorwa mu biro by’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, bari bahagarariye ibiro bitandukanye. Iki gikorwa cyabaye umwanya wo gukomeza kuganira ku mubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri iki gikorwa cyabaye Ku wa Kabiri, tariki ya 17 Nzeri 2024, Ambasaderi Mathilde Mukantabana yagaragaje ko ibihugu byombi bishishikajwe no gukomeza kunoza umubano wabyo ugatera imbere kurushaho.

Yashimangiye uruhare rukomeye Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yakomeje kugira mu kwimakaza ibiganiro hagati y’ibi bihugu, ndetse ashimira ubufatanye icyo gihugu cyakomeje kugira mu bikorwa by’iterambere ry’u Rwanda.

Ambasaderi Mukantabana kandi yaboneyeho umwanya wo kubaha ishusho y’iterambere ry’u Rwanda na gahunda ziri imbere u Rwanda rwihaye mu gukomeza gutera imbere. Yagaragaje ko ubuyobozi bwiza bwatumye u Rwanda rutera imbere ndetse ubu rukaba rufite n’izi gahunda nka NST2 rwihaye mu kugera ku ntego zarwo.

Yagize ati “U Rwanda cyari igihugu abantu bose batakarije icyizere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bamwe bavuga ko rugomba kuragizwa umuryango w’abibumbye ariko ubu tumaze kuba igihugu gitangaza benshi.”

Mitchell Rivard, umwe mu bayoboye ishyirahamwe ry’abayobozi b’ibiro by’abagize Kongere ya Amerika, yagaragaje ko u Rwanda rwamubereye icyitegererezo mu buzima bwe, ati “Ndi umwe mu bagize amahirwe yo gusura u Rwanda. U Rwanda ni igihugu cyiza cyane… amateka y’u Rwanda anyubaka buri munsi mu buzima bwanjye.”

Kate Bonner, umwe mu bayobozi b’ibiro by’abagize Kongere ya Amerika nawe wasuye u Rwanda, yagarutse ku byo yabonye mu iterambere ry’u Rwanda mu nzego zitandukanye, harimo n’ubuzima aho yanagarutse ku mushinga wa Zipline avuga ko wamutangaje.

Abagize inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ndetse n’abakozi babo bagiye basura u Rwanda mu bihe bitandukanye mu rwego rwo kwihera ijisho aho u Rwanda rugeze mu iterambere ndetse no gusobanukirwa imwe mu mishinga Amerika ifatanyamo n’u Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *