Mu Mujyi wa Kigali huzuye icapiro rya mbere rinini mu Rwanda ry’Ikigo ‘1000 Hills Printing and Packaging Ltd’, ryitezweho kuruhura Igihugu umutwaro wo gucapisha umubare munini w’ibitabo gikeneye mu mahanga.
Iri capiro rifite imashini zigezweho zikunze kuboneka gusa mu macapiro yo ku Mugabane w’i Birayi, zifite ubushobozi bwo gucapa (printing), gutubura (multiplication) no gupakira (packaging) ibitabo byinshi mu gihe gito.
Uru ruganda rw’iryo capiro rwatashywe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri, mu gihe u Rwanda rukenera gucapa ibitabo biri hagati ya miliyoni 8 na 10 ku mwaka ariko 70% byabyo bigacapirwa mu mahanga mu gihe 30% ari byo bicapirwa mu Rwanda.
Impuguke mu by’ubukungu zivuga ko ibyo bituma u Rwanda rukomeza kohereza amafaranga hanze y’Igihugu mu gihe yakabaye akomeza gukoreshwa mu gihugu imbere mu rwego rwo guhanga imirimo no kubaka ubukungu bw’Igihugu butajegajega.
Ubuyobozi bwa 1000 Hills Printing and Packaging Ltd buvuga ko uru ruganda ruzanye impinduramatwara mu gucapa no gupakira, kuko ruje kuziba icyuho ntihagire andi mafaranga y’Igihugu ajyanwa mu macapiro yo mu mahanga.
Dr. Martin Luther MAWO, Umuyobozi (Chairman) wa 1000 Hills Printing and Packaging Ltd, yagize ati: “Icapiro ryacu rifite ubushobozi bwo gucapa bitabo 30 000 ku munsi, bivuze ko dushobora gucapa ibitabo birenga miliyoni 10 mwaka. Ku bufatanye n’inzego z’uburezi n’abandi bafatanyabikorwa twiteguye kuziba icyo cyuho cyo gicapisha ibitabo by’amashuri y’u Rwanda mu mahanga.”
Uru ruganda rutangiranye abakozi 50 bahoraho ariko intego ni ukurenza 300 bahoraho ndetse na ba nyakabyizi ibihumbi n’ibihumbi bazajya bifashishwa cyane cyane uko akazi kabonetse.
Iri capiro ryatangirijwe rimwe n’umushinga w’imyaka itatu (2024-2026) watangijwe n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe zAmerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), washowemo miliyoni 6 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga miliyari zisaga 8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyu umushinga wiswe USAID-Ibitabo Kuri Twese (IKT), ugamije kongera ingano y’ibitabo bigenerwa abanyeshuri mu Rwanda, ukaba watangirijwe ku ruganda rwa 1000 Hills Printing and Packaging Ltd ruherereye mu Cyanya cyahariwe Inganda i Masoro.
Biteganyijwe ko urwo ruganda ari rwo ruzakora imirimo yo gucapa ibitabo byose bizakenerwa gukorwa muri uwo mushinga ugamije kongera ibikorsho byo kwigiraho n’ibyo kwigishirizaho.