wex24news

Abaturage bo muri Gaza bahawe amasaha 24 yo kuba bamaze guhunga.

Umuryango w’Abibumbye UN wabwiwe n’igisirikare cya Israel ko buri muntu wese uba mu majyaruguru y’agace ka Wadi Gaza akwiye kwimukira mu majyepfo ya Gaza mu gihe kitarenze amasaha 24 ari imbere, nkuko bivugwa n’umuvugizi wa UN

UN ivuga ko ibi bireba abantu hafi miliyoni 1.1 – ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri (1/2) cy’abaturage bose ba Gaza. Ako gace karebwa no kwimuka karimo n’umujyi wa Gaza utuwe mu bucucike

Mu itangazo, UN yagize iti: “Umuryango w’Abibumbye ufata ko bidashoboka ko uko kugenda kubaho hatabayeho ingaruka mbi cyane ku baturage.”

Israel imaze iminsi yitegura kugaba igitero cyo ku butaka, ikusanya abasirikare, imbunda za rutura n’ibifaru ku mupaka wa Gaza.

Ibitero by’indege bya Israel byo kwihorera bimaze kwica abantu barenga 1,400 muri Gaza, nk’uko bivugwa n’abategetsi bo muri Minisiteri y’ubuzima ya Palestine. Israel yanafunze umupaka wa Gaza, ibuza ko hinjizwa ibikomoka kuri Petroli n’ibiribwa.

Abantu bagera ku 1,300 biciwe muri icyo gitero cya Hamas muri Israel cyo ku rwego rutari rwarigeze rubaho mbere, naho abantu nibura 150 bashimuswe na Hamas.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *