wex24news

Young Grace yageze i Dubai

Young Grace uri mu bahanzikazi bamaze igihe mu muziki, yageze i Dubai aho agiye gutaramira mu gitaramo gitegerejwe ku wa 21 Nzeri 2024, aho byitezwe ko azanizihiriza isabukuru y’amavuko, ndetse akazanasogongeza abakunzi be ku ndirimbo ziri kuri album ye.

Uyu muraperikazi watumiwe mu gitaramo ‘Dubai hot party’ kizabera ahitwa ‘Sun & Sand matrix African club’ akabyiniro kari muri Plazza Hotel mu Mujyi wa Dubai. Uyu muhanzi yageze i Dubai mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nzeri 2024.

Young Grace yageze i Dubai ku munsi we w’amavuko ari naho agiye gukorera ibirori byo kuwizihiza, ibi bikaza kubanziriza igitaramo cye.

Mu kiganiro twagiranye, uyu mukobwa yavuze ko ari umugisha yagize kujya kwizihiriza isabukuru i Dubai.

Ati “Njye ndanyuzwe, ni umugisha kuba barantumiye bigahurirana n’uko nzaza inaha kuhataramira, nta muntu utakwifuza ko ibyo bintu bihura. Ngiye gutaramana n’abakunzi banjye kandi nizeye kuzabaha ibyishimo by’umwihariko ko nzabumvisha kuri album yanjye nshya.”

Uyu muhanzikazi uhamya ko yari amaze iminsi atagaragara mu muziki kuko ari gukora kuri album ye ya gatatu, yabwiye abakunzi b’umuziki we batuye i Dubai bazagira amahirwe yo kuyisogongera.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *