wex24news

Mukabalisa na Ndangiza batorewe guhagararira imitwe ya Politiki muri Sena

Mukabalisa Donatille wahoze ayoboraga Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda na Ndangiza Hadija wari usanzwe ari muri Sena  batorewe kuba Abasenateri bahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Image

Mu matora yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri, asize aba bombi batorewe  guhagararira Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda mu gihe abandi babiri bazatorwa nyuma, kuko ihagararirwa n’abantu bane.

Mu mwaka wa 2013 nibwo Mukabalisa Donatille yatorewe kuyobora Inteko Ishinga amategeko, aho yari yarayinjiyemo mu 2000, mu gihe Ndangiza Hadija mu 2019, Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ari bwo ryamutoye  nk’umusenateri uzarihagararira muri sena.

Mukabalisa Donatille avuga ko mu gihe yamaze mu Nteko Ishinga amategeko ndetse nigihe yamaze ari  umuyobozi wayo  n’umudepite  yagize ubunararibonye kandi yishimara ibyo Guverinoma y’u Rwanda yagezeho.

Mukabalisa ni Umunyapolitiki wavutse mu 1960, yafashe icyemezo cyo kwinjira muri Politiki mu mwaka wa 2000, abitangirira mu ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana (PL), ni Umunyamategeko akaba yaranabaye umwarimu wayo muri Kaminuza ya UNILAK.

Yakoreye kandi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, (WHO), ubwo yari akimara kurangiza amashuri.

Sena y’u Rwanda igizwe n’abantu 26, hakazajyamo abandi umunani bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Mu minsi yashize hatowe abandi basenateri 12 bahagarariye inzego y’Ubutegetsi  barimo Dr. Nyinawamwiza Laetitia na Rugira Amandin batowe mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu Ntara y’Amajyepfo hatowe Umuhire Adrie wagize amajwi 70,42%, Uwera Pélagie n’amajwi 62.91% na Cyitatire Sosthène wagize 61,74%.

Mu Ntara y’Iburasirazuba hatowe Bideri John Bonds ku majwi 80,46%, Nsengiyumva Fulgence n’amajwi 68,53% na Mukabaramba Alvera n’amanota 76,40%.

Mu Ntara y’Iburengerazuba hatowe Havugimana Emmanuel n’amajwi, 69,45%, Mureshyankwano Marie Rose 74,67%, Niyomugabo Cyprien n’amajwi 67,88%.

Ni mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatowe Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda wagize amajwi 55,26%.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *