wex24news

Ali Kiba yateye utwatsi amakuru kudacana uwaka na Diamond

Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye muri Tanzania Ali saleh Kiba uzwi cyane nka Ali Kiba, yateye utwatsi amakuru amaze igihe avugwa ko yaba adacana uwaka na Diamond Platinumz.

Amakuru avuga ko amakimbirane aturuka ku mwuka mubi uri hagati ya Ali Kiba na Mbosso wandikira indirimbo abahanzi babarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Diamond Platinumz (WCB), ubwo yabyaranaga n’uwahoze ari umugore wa mukuru wa Ali Kiba witwa Abdu Kiba kandi asanzwe ari n’inshuti y’uwo muhanzi bikangiza umubano wabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba w’itariki 18 Nzeri 2024, Ali Kiba yasobanuye ko ihangana riri hagati ye na Diamond rijyanye gusa n’umwuga bombi bahuriyemo.

Yagize ati: “Nta kibazo kiri hagati ya Abdu Kiba na Mbosso, uretse kurushanwa kuko twese isoko ducururizaho ari rimwe, kandi ntibyakabaye bisaba ko mbisobanura, nta makimbirane dufitanye twibanda gusa ku bikorwa byacu.”

Akomeza avuga ko we ashyigikira umuhanzi we igihe cyose akora neza akazi kandi bikabinjiriza.

Ati: “Abdukiba na Mbosso babaye inshuti kuva kera na mbere y’uko Mbosso yinjira muri Wasafi. Nshyigikiye imishinga y’abahanzi banjye bose, kuko umurimo mwiza uzana inyungu kuri buri wese nanjye ndimo.”

Alikiba atavuze izina rya Diamond mu buryo bweruye, yemeje ko rimwe na rimwe bavugana, byerekana ko guhangana kwabo ku mugaragaro bishobora gukabywa n’imyidagaduro.

Ati: “Byose birangirira mu myidagaduro kuko turaganira, benshi bibaza ko ibyo babona mu myidagaduro bigera no mu buzima b wacu busanzwe, siko bimeze kuko twanahura tugasangira.”

Ibi Alikiba abivuze nyuma y’uko na Diamond yaramaze igihe gito atangaje ko iby’agatotsi kavugwa hagati ye na Alikiba ari ibihuha.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *