Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane hasozwaga imikino y’umunsi wa mbere wa UEFA Champions League 2024-2025, Arsenal bigoranye yanganyije na Atalanta 0-0.
Yari imikino itandatu (6), yasozaga umunsi wa mbere w’irushanwa rihuza amakipe y’ibigugu ku mugabane w’i Burayi, watangiye gukinwa ku wa Kabiri w’iki Cyumweru.
Ikipe ya Atalanta yari yakiriye Arsenal mu Butaliyani, mu mukino yihariye mu guhererekanya umupira kuva mu gice cya mbere cyarangiye ari 0-0. Iyi kipe yateye amashoti abiri yose yaganaga mu izamu no guhererekanya umupira ku ijanisha rya 56% mu gihe Arsenal yateye atanu atarimo na rimwe rigana mu izamu ku ijanisha rya 44% mu guhererekanya umupira.
Iyi kipe yo mu Butaliyani no mu gice cya kabiri yakomeje kugora ndetse inarusha Arsenal. Ku munota wa 47, Ederson wa Atalanta yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina anyuze ku ruhande rw’ibumoso akorerwa ikosa na Thomas Partey, wamukuruye maze bisaba iminota ibiri ngo VAR yemeze ko ari penaliti.
Iyi penaliti yatewe ku munota wa 50 w’umukino na Mateo Reteguo, ariko umunyezamu David Raya wari wabanje guhabwa amabwiriza n’abatoza be uko yitwara ayikuramo, Mateo anasubijemo umupira n’umutwe nabwo umunyezamu arongera awukuramo.
Arsenal yakoze impinduka zitandukanye ikuramo Bukayo Saka, Thomas Partey, Gabriel Jesus na Jurien Timber ishyiramo Raheem Sterling, Jorginho, Leandro Trossard na Ricardo Calafiori.
Ku munota wa 74, Arsenal yabonye uburyo bukomeye ubwo Gabriel Martinelli yasigaranaga n’umunyezamu barebana ariko umupira awuteye ujya kure hejuru y’izamu.
Atalanta igice cya kabiri yagiteyemo amashoti atandatu yarimo abiri agana mu izamu ndetse yihariye umukino ku ijanisha rya 52%, naho Arsenal yateye ishoti rimwe naryo ritagana mu izamu ifite 48% mu kwiharira umupira. Iminota 90 isanzwe y’umukino kongeraho indi ine (4), amakipe yombi yasoje anganya 0-0.