wex24news

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yakiriye Isao Fukushima, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda.

Image

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko abo bayobozi baganiriye ku gukomeza umubano w’u Rwanda n’u Buyapani bafitanye, ndetse banarebera hamwe umusaruro watanzwe n’Inama y’Abaminisiti yabereye i Tokyo mu kwezi gushize.

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Buyapani ni ibihugu bibanye neza, muri Werurwe 2024, byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ingana na miliyari 14 z’Amayen (hafi miliyari 118 z’amafaranga y’u Rwanda) igamije guteza imbere urwego rw’uburezi.

Ni amasezerano y’inkunga yasinywe mu buryo bw’inguzanyo izishyurwa mu gihe kirekire.

Iyi nguzanyo yatanzwe binyuze mu Kigega cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga, JICA, ikaba igamije kuzana impinduka no guteza imbere uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyingiro. cyane cyane ariko intego nyamukuru ikaba gushyigikira uburezi bufite ireme kandi bugera kuri bose.

U Buyapani n’u Rwanda bisanganywe ubufatanye bugaragarira no mu zindi nzego zirimo kugeza ku baturage amazi meza, guteza imbere ubuhinzi n’ubwikorezi, n’ingufu binyuze muri JICA.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *