Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gutanga urukingo rwa Mpox ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora kwa muganga, abakora mu mahoteli n’ibindi byiciro byibasirwa cyane na Monkey Pox (Mpox).
U Rwanda rubaye urwa mbere rwatangiye gutanga urukingo rwa Mpox muri Afurika, aho rwahereye kuri ibyo byiciro byihariye byibasiwe kurusha ibindi.
Ubuyobozi bw’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’Ibyorezo (Africa CDC) bwatangaje ko ku mupaka w’u Rwanda na Reoubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hakingiwe abarenga 300 ku ikubitiro.
Hatangiriye ku bibasiwe kurusha abandi ku mumpaka, mu gihe RDC ari cyo gihugu cy’Afurika byagaragaye ko cyibasiwe cyane na Mpox, ahamaze kugaragara abantu 22 000 bansuye iyo ndwara mu gihe abasaga 700 bari bamaze guhitanwa na yo hagati ya Mutarama na Kanama.
Nubwo u Rwanda raatangiye gukingira abaturage bibasirwa kurusha abandi, abantu bane bamenyekanye ko banduye ubushita bw’inkende baravuwe barakira.
Umuyobozi wa Africa CDC Jean Kaseya, yabwiye itangazamakuru ko gutanga inkingo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishobora gutangirana n’icyumweru cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira 2024.
Mpox ni indwara yabaye icyorezo cyibasiye ibihugu binyuranye by’Afurika ikwirakwizwa n’abantu ariko bivugwa ko yavuye mu nyamaswa, ikaba yandura binyuze mu gukoranaho.
Ni indwara itera umuriro mwinshi, kuribwa imitsi, ibiheri binini kandi byinshi ku ruhu, ikaba ishobora kwica uwayanduye mu gihe atitaweho byihutirwa.
Mu cyumwru gishize, Ishamj ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryemeje by’agateganyo urukingo rwa Mpox rwitwa MVA-BN ari na rwo rwari urwa mbere rwemerewe gutangira gukwiza mu bantu.
Kugeza uyu munsi, Africa CDC yemeza ko abantu 29 152 ari bo bamaze kugaragaraho Mpox mu bihugu 15 by’Afurika ndetse abamaze gupfa muri bo ni 738.