wex24news

Israel yatangaje ko yaburijemo umugambi wa Iran

Polisi ya Israel n’urwego rushinzwe ubutasi byatangaje ko byaburijemo umugambi wa Iran wo kwica abayobozi bakuru b’iki gihugu barimo na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu.

Israeli Prime Minister Benjamin Netanyahu

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024.

Uretse Netanyahu, Israel yatangaje ko uyu mugambi wari ugamije kwivugana Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant, umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa Shin Bet, Ronen Bar ndetse na Naftali Bennett wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Ni umugambi bivugwa ko wakoreshejwemo Umunyemari wo muri Israel witwa Moti Maman, aho yagiye muri Iran anyuze muri Turikiya. Bivugwa ko yagiranye ibiganiro n’ubutasi bwa Iran.

Ku ikubitiro ngo yahise yaka miliyoni 1$ kugira ngo ajye muri uyu mugambi wo kwica abayobozi bakuru ba Israel, ariko ubutasi bwa Iran burabyanga bumubwira ko iby’amafaranga bazabiganiraho mu minsi iri imbere. Gusa ngo yahawe $558,000 kubera kwitabira iyi nama.

Maman yatangiye gukurikiranwaho ibi byaha kuri uyu wa Kane.

Polisi ya Israel yavuze ko uyu mugambi wa Iran wari ugamije guhorera urupfu rwa Ismail Hanieyeh wayoboraga Hamas wishwe muri Nyakanga 2024.

Yakomeje ivuga ko amakuru ifite ari uko Iran igikomeje kureba Abanya-Israel benshi yakoresha mu mugambi wo kugirira nabi abayobozi bayo.

Nyuma y’uko Ismail Hanieyh yiciwe i Tehran muri Iran aho yari yitabiriye irahira rya Perezida mushya w’iki gihugu, Hamas na Iran byavuze ko Israel yabigizemo uruhare, ndetse byiyemeza kwihorera.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *