wex24news

Mugimba yavuze ko imbunda ashinjwa gutanga nta muntu zigeze zicishwa

Urukiko rw’Ubujurire rwakomeje kuburanisha urubanza rwa Mugimba Jean Baptiste, wagaragaje ko imbunda ashinjwa kuba yaratse nta muntu zicishijwe bityo ko adakwiye guhamwa no kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jean Baptiste Mugimba hamwe n'umwunganizi we mu rubanza mu 2019

Mugimba Jean Baptiste yahoze ari muri buyobozi bw’Ishyaka rya CDR ryanagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 2022 yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gucura umugambi wo gukora Jenoside n’icyo kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside.

Mu rubanza rwe mu Bujurire kuri uyu wa 19 Nzeri 2024, Mugimba yabwiye Urukiko ko atari akwiye guhamwa no kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside hashingiwe ku kuba ngo yaratanze imbunda nyamara hatagaragazwa ko hari abantu bishwe zikoreshejwe.

Urukiko Rukuru rwari rwagaragaje ko Mugimba ahamwa n’icyo cyaha kuko ku wa 8 Mata 1994 yari yateraniye iwe, yasabye uwari Col. Hakizimana Edouard, imbunda ndetse arazemererwa.

Nyuma y’iminsi itatu yaje gushyikirizwa imbunda eshanu na we aziha abantu batandukanye bitewe n’aho bari banzuye ko hagomba gushyirwa bariyeri ndetse izo mbunda zakoreshejwe mu kwica Abatutsi.

Mugimba wakunze kurangwa no guhakana ko imbunda zatanzwe hagamijwe kwica Abatutsi yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko nta hantu bigaragazwa ko imbunda yaba yaratanze zicishijwe Abatutsi bityo ko icyo cyaha atari akwiye kugihamywa.

Yagize ati “Habaye hari abantu bishwe muri za bariyeri ariko icyaha ni gatozi, izo mbunda uko ari eshanu ntaho bavuga ko hari iyishe umuntu.”

Umushinjacyaha Bideri Diogene yagaragaje ko ibyo uruhande rwa Mugimba ruri gukora ari ugushaka guca ibintu ku ruhande no guhunga ukuri.

Yavuze ko hagendewe ku buhamya bwatanzwe n’uwiswe DAM wabayeho konseye wa Segiteri ya Nyakabanda n’ubwatanzwe na DFM wari burugumesitiri wa Komini ya Nyarugenge byigaragaje ko izo mbunda Mugimba yatanze zakoreshejwe mu kwica Abatutsi.

Ubwo yatangaga ubuhamya mu rukiko, DFM yavuze ko hari raporo yabonye igaragaza ko Mugimba Jean Baptiste yahaye imbunda uwitwa Niyibizi akayikoresha yica Ndungutse Jean Bosco.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko hari imbunda yahawe Nkamirabashaka Theogene ayikoresha kuri bariyeri kandi yiciweho Abatutsi.

Bwavuze ko hari amazina yagaragajwe y’abishwe hakoreshejwe izo mbunda zasabwe zikanahabwa abazikoresheje na Mugimba nubwo hari n’abandi bishwe batamenyekanye.

Bwashimangiye ko ubuhamya bwatanzwe na Burugumesitiri yemezaga ko yabibonye muri raporo igaragaza ko Mugimba ari mu batanze imbunda yakoreshejwe mu kwica Abatutsi nta kindi cyabuvuguruza.

Bwashimangiye ko nta nenge iri mu kuba Urukiko Rukuru rwarahamije Mugimba Jean Baptiste kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside.

Urubanza ruzakomeza kuri uyu wa 20 Nzeri 2024, Ubushinjacyaha butanga icyifuzo cyabwo n’impamvu bwajuriye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *