wex24news

Ibyihebe byatwitse indege ya Perezida wa Mali

Urujijo rukomeje kuba rwinshi muri Mali, nyuma y’igitero ibyihebe byagabye ku ishuri ritangirwamo imyitozo igenewe abapolisi kabuhariwe no ku zindi nzego zikomeye mu gihugu.

Ni igitero cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri, cyicirwamo abapolisi bari ku ikosi ndetse kinatwikirwamo indege ya Perezida ya Mali, nyuma y’uko ibyihebe byari bimaze kwigarurira ikibuga yariho.

Kugeza ubu Mali ntabwo iratangaza umubare w’abaguye muri kiriya gitero, gusa ku wa Kabiri Leta y’iki gihugu ibinyujije kuri Televiziyo yavuze ko “hari abantu bapfuye”.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo imirambo myinshi y’abapolisi bari ku ikosi, imwe iri munsi y’amariri.

Hagati aho umutwe wa Jama’s Nusrat ul-Islam wa al-Muslimin wegamiye kuri Al Qaeda wigambye kiriya gitero, uvuga ko “amagana y’abasirikare b’umwanzi bishwe”.

Usibye indege ya Perezida wa Mali iki gitero cyanatwikiwemo izindi ndege esheshatu za gisirikare zirimo na drone, izindi enye zibuzwa gukora nk’uko Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bibivuga.

Iki gitero cyo muri Mali mu gihe iki gihugu cyarimo cyizihiza isabukuru y’imyaka 64 ishize gishinze ’gendarmerie’ yacyo.

Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Col Assimi Goita mu ijambo rijyanye n’iyi sabukuru yigambye ko Igisirikare cya Mali Igisirikare cye cyaciye intege imitwe yitwaje intwaro.

Umuryango w’Abibumbye ndetse n’uw’Ubumwe bw’u Burayi iri mu bamaganye kiriya gitero.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *