wex24news

Perezida Ndayishimiye yagaragaje amanyanga yatumye igiciro cy’isukari gitumbagira

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagaragaje ko gutumbagira kw’igiciro cy’isukari muri iki gihugu kwatewe n’amanyanga yakozwe n’ubuyobozi bwa sosiyete ishinzwe guteza imbere umusaruro wayo, SOSUMO.

Iyi sosiyete ya Leta y’u Burundi iherutse kuzamura igiciro cy’ikilo cy’isukari kugeza ku mafaranga y’Amarundi (FBu) 8000 (3.745 Frw), avuye kuri 3.200 FBu. Bisobanuye ko cyazamutse ku rugero rwa 142%.

Umuyobozi w’iyi sosiyete, Ndayikengurukiye Aloys, yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe bitewe n’itumbagira ry’ihenda ry’ibikoresho by’ibanze bakenera no kuba abashoramari binjiza isukari mu Burundi bayigurisha 10.000 FBu ku kilo.

Mu nama y’abayobozi yabereye mu ntara ya Cankuzo kuri uyu wa 19 Nzeri 2024, Perezida Ndayishimiye yatangaje ko umufuka w’ibilo 50 by’isukari itunganywa na SOSUMO uri kugura 400.000 FBu, nyamara umusuka nk’uwo w’isukari ituruka muri Uganda yo igura 243.000 FBu mu Burundi.

Yagize ati “Sinzi niba Minisitiri yari yabisuzuma. Baratubeshye. Bavuze ko umufuka ugura angahe? Amafaranga 400.000, nasanze ugeze i Bujumbura uvuye muri Uganda ugurwa 243.000 kandi ari umuntu wakuye amadolari kuri Marché Noir. Mumbwire ukuntu BRB yayakuye muri BRB [Banki Nkuru], ikavuga ngo ni ukuzamura.”

Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko abayobozi bo muri SOSUMO bahisemo kuba abacuruzi nk’abandi, bashyira inda zabo imbere kurusha inyungu rusange z’abaturage. Ati “Aho ngaho nta kintu mwumva? Abayobozi nimubanze mwikuremo ibyo byo gukorera inda zanyu, mwumve abenegihugu.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yasabye Minisitiri w’Ubucuruzi, Ubwikorezi n’Inganda kugenzura akamenya amanyanga yatumye SOSUMO izamura igiciro cy’isukari kugeza kuri uru rugero, avuga ko atakwemera ko iyi sosiyete ikomeza kuba mu maboko ya Leta mu gihe itsikamira abaturage.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *