wex24news

Trump yavuze ko natsindwa amatora y’uyu mwaka atazongera kwiyamamaza

Umukandida w’ishyaka ry’Aba-Républicains mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko atazongera kwiyamamaza naramuka atsinzwe amatora azahanganamo na Kamala Harris mu Ugushyingo uyu mwaka.

UNIONDALE, NEW YORK - SEPTEMBER 18: Former U.S. President Donald Trump speaks during a campaign rally. Trump, who owns more than half of Truth Social's parent company, is now facing a decision over whether to start selling off his $2 billion stake. (Photo by Michael M. Santiago/Getty Images)

Trump umaze kuba umukandida w’Aba-Républicains inshuro eshatu zikurikiranya, zirimo iyo yatsinze amatora akayobora kuva mu 2016 kugeza mu 2021, ariko akaza gutsindwa na Joe Biden mu matora yakurikiyeho, yavuze ko atazagaragara mu matora yo mu 2028 naramuka adatsinze ay’uyu mwaka.

Mu kiganiro yagiranye na Sinclair Media Group yabajijwe niba ashobora kuzongera kwiyamamaza naramuka atsinzwe na Kamala Harris bahanganye, yasubije ati “Oya, bizaba birangiye […] ibyo rwose simbibona na gato.” Gusa yongeyeho ati “Ndizera ko ay’uyu mwaka tuzitwara neza.”

Uretse kuba yavuze ko atazongera kwiyamamaza mu 2028 naramuka atsinzwe, ibyo ni na ko bizagenda nanatsinda amatora kuko amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika atemerera Perezida kuyobora manda zirenze ebyiri, bityo naramuka atsinze amatora, azaba agiye kuyobora inshuro ya kabiri, bituma n’ubundi mu 2028 atakongera kwiyamamaza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *