wex24news

Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko RDC idafite ubushake bwo gukemura ikibazo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko uko ibiganiro bya Luanda biba, ari ko udafite ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’impande zombi agaragara.

Image

Tariki ya 31 Nyakanga, abahagarariye u Rwanda, RDC na Angola bemeranyije ko imirwano hagati y’impande zishyamiranye muri RDC ihagarara guhera tariki ya 4 Kanama 2024, umutwe witwaje intwaro wa FDLR na wo ugasenywa.

Umwanzuro wo gusenya FDLR washingiye ku gitekerezo cyatanzwe n’Intumwa za RDC mu biganiro bya Luanda byabaye tariki ya 21 Werurwe 2024.

Byagaragaraga ko hatagize igihinduka, aya makimbirane ashobora kurangira kuko uyu mutwe ni wo ufatwa nka nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano muke.

Ni kenshi Guverinoma ya RDC yumvikanye ivuga ko ishaka gukemura iki kibazo, ariko ibyabereye mu biganiro bya Luanda tariki ya 14 Nzeri 2024 byerekanye ibihabanye n’ibyo.

Ubwo ibi biganiro ku rwego rw’abaminisitiri byajyaga gusubukurwa, inzobere mu iperereza n’Igisirikare z’u Rwanda, RDC na Angola zaherukaga guhurira i Rubavu mu nama yabaye tariki ya 29 n’iya 30 Kanama 2024, zemeza gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR.

Mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu, Mukuralinda yatangaje ko muri ibi biganiro byabaye tariki ya 14 Nzeri, abahagarariye RDC bisubiye, banga gahunda yo gusenya FDLR ikubiye muri raporo y’inzobere, nyamara iki gihugu cyari cyagaragaje ko gishaka kuyisenya.

Yagize ati “Ubwo bageze mu nama, abagomba gutanga raporo barayitanze. Niba Minisitiri wacu avuze ngo ‘Twasinye saa saba’, ugomba kumva ko byagoranye. Mu byagoranye rero hagomba kuba harabayeho impinduka kuko ya migambi yo kuvuga ngo barahagarika FDLR ntayo twumvise.”

Ubutumwa bwa “saa saba” Mukuralinda yakomojeho ni ubwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, watangaje ko inyandikomvugo y’ibi biganiro yashyizweho umukono saa saba z’ijoro kubera ko byabanje kugorana.

Mukuralinda yakomeje ati “Usesenguye ukareba uti byagenze gute?, ni umuhuza ugomba kubivuga, niba ariko ntacyo yavuze, na ba bandi batubwiraga bati ‘Tuzabaha ingamba zo guhagarika FDLR’, bakaba ntazo baduhaye, ni uko hari icyahindutse.”

Abanyarwanda batandatu bigeze gukurikiranwaho ibyaha bya jenoside. Aba bacumbikiwe by’agateganyo muri Niger, bamwe muri bo barangije igifungo, abandi bagirwa abere.

Muri aba Banyarwanda harimo Capt Innocent Sagahutu wagerageje kabiri kujya muri RDC binyuranyije n’amategeko kugira ngo yinjire mu mutwe wa FDLR n’abandi nka muramu wa Habyarimana Juvénal wayoboye u Rwanda, Zigiranyirazo Protais.

Mukuralinda yagaragaje ko kuba Perezida Tshisekedi yarahindukiye, agashaka kwifatanya n’aba Banyarwanda bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda kandi ibiganiro bya Luanda bikomeje, byerekana ko afite indimi ebyiri.

Ati “Niba uhindukiye, ukajya gufatanya n’abantu na bo ubwabo bavuga bati ‘Twahirika ubutegetsi bw’u Rwanda’, ni nde se ufite indimi ebyiri? Niba harabayeho indimi ebyiri, hakabaho kwivuguruza, ni nde se watinyuka kubabuza ngo ‘Ibyo twari tugiye gukora byose nibihagarare’. Ni Umukuru w’Igihugu!”

Mukuralinda yemeje ko uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, bigenda bigaragaza ufite ubushake buke bwo gukemura ibibazo byateye amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC.

Yagize ati “Uyu munsi uko ibiganiro bigenda biba, bigenda bigaragara udafite ubushake ni nde? Nyamara ejo bundi mu minsi ishize, ni we wavuzaga akamo ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana. Nibikomeze kugeza igihe nyirabayazana azagaragarira koko, nubwo yarangije kugaragara.”

Mukuralinda yanzuye ko u Rwanda ruzakomeza kwitabira ibiganiro bya Luanda, ariko ko ruzanagumishaho ingamba zo kurindira Abanyarwanda umutekano.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *