wex24news

intambara ya Israel na Hezbollah byafashe indi ntera

Igisirikare Israel cyatangaje ko cyatangiye ibitero bya rutura byo mu kirere ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah, biri mu majyepfo ya Liban.

CORRECTION / Smoke billows during Israeli bombardment on the village of Khiam in south Lebanon near the border with Israel on June 19, 2024 amid ongoing cross-border tensions as fighting continues between Israel and Hamas in the Gaza Strip. (Photo by RABIH DAHER / AFP) / “The erroneous mention[s] appearing in the metadata of this photo by RABIH DAHER has been modified in AFP systems in the following manner: [June 19] instead of [June 8]. Please immediately remove the erroneous mention[s] from all your online services and delete it (them) from your servers. If you have been authorized by AFP to distribute it (them) to third parties, please ensure that the same actions are carried out by them. Failure to promptly comply with these instructions will entail liability on your part for any continued or post notification usage. Therefore we thank you very much for all your attention and prompt action. We are sorry for the inconvenience this notification may cause and remain at your disposal for any further information you may require.” (Photo by RABIH DAHER/AFP via Getty Images)

Mu itangazo ryanyujijwe kuri televiziyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, umuvugizi w’Ingabo za Israel, Daniel Hagari, yatanze impuruza ku baturage batuye hafi y’ibirindiro by’umutwe wa Hezbollah kuhava vuba na bwangu.

Abajijwe niba ingabo za Israel zishobora kwinjira ku butaka bwa Liban byeruye, Umuvugizi w’igisirikare, Daniel Hagari yagize ati “Tuzakora igikenewe cyose kugira ngo abaturage bo mu majyaruguru ya Israel bahunze, basubire mu byabo ni cyo cyihutirwa muri iyi ntambara Israel iri kurwana.”

Hagari avuga ko mu myaka myinshi ishize Hezbollah yakwije intwaro, zirimo na za misile ziraswa kure, mu nzu n’inyubako ziri mu majyepfo ya Liban, asaba abaturage baho kujya kure y’izo nyubako.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, nibwo Hezbollah yarashe ibisasu byinshi bya misile muri Israel, ndetse Hezbollah ivuga ko yarashe ku birindiro by’ingabo za Israel, ndetse Igisirikare cya Israel cyahise gitangaza ko kizihorera vuba kuri icyo gitero.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, indege z’intambara za Israel zatangiye ibitero bikomeye ku mijyi iri mu majyepfo ya Liban ndetse ngo bizakomereza mu majyaruguru, nk’uko Umuvugizi w’ingabo za Israel, yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongerereza Reuters.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *