Perezida William Ruto, yasuye Abapolisi 400 ba Kenya bari muri Haiti, avuga ko hari n’abandi 600 bitegura koherezwa muri icyo guhugu mu byumweru bikeya biri imbere.
abaturage no kugarura ituze. Ikindi cyiciro kiyongeraho cy’abandi 600 bari mu myiteguro yo koherezwa mu butumwa. Tuzaba twamaze kwitegura mu byumweru bikeya biri imbere, ubwo turategura no gusaba inkunga yo kugira ngo bashobore koherezwa mu butumwa”.
Hari abanenga ubwo butumwa Abapolisi ba Kenya barimo muri Haiti, bavuga ko nta bikoresho bafite bikwiye byabafasha koko guhangana n’utwo dutsiko tw’amabandi, muri abo hakaba harimo n’uwo William O’Neil inzobere ya UN mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, wavuze ko ubwo butumwa bwo muri Haiti budafite ibikoresho bikwiye byafasha mu guhashya ayo mabandi harimo za kajugujugu, indege zitagira abapilote ndetse n’ibikoresho byabugenewe byafasha mu gucunga umutekano mu masaha y’ijoro.
Yagize ati, “Ubutumwa bwo kugarura umutekano buhuriweho n’ibihugu bitandukunye muri Haiti, (The Multinational Security Support Mission ‘MSS’, bwemejwe n’Akanama ka UN gashinzwe umutekano ku Isi (UN Security Council) mu Kwakira 2023, ntiburoherezwamo na kimwe cya kane (1/4) cy’abari bateganyijwe kubwoherezwamo”.
Nubwo Igihugu cya Haiti kiri mu bihano byo kutemererwa kugura intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare nk’uko bivugwa n’iyo nzobere ya UN, ariko abagize utwo dutsiko tw’amabandi bo, ngo bakomeza kuzishaka hirya no hino bakazibona, bigatuma barushaho gukomeza kwigarurira uduce dutandukanye twa Haiti.
Yavuze ko yasuye ibice by’Amajyepfo ya Haiti, abona ko Polisi y’icyo gihugu idafite ibikoresho ndetse n’ubushobozi mu bya tekiniki byayifasha mu guhangana n’ayo mabandi.
Yavuze kandi ko kugeza ubu, abaturage bagera ku 700.000 ari bamaze guhunga bakava mu byabo aho muri Haiti, kubera ibibazo by’umutekano mukeya no gufatwa ku ngufu ku bagore n’abakobwa bikomeza kwiyongera.
Yagize ati, “Ibi bibazo bikomeye ku buzima bw’abantu bimeze bitya, bigomba guhagarara. Birihutirwa, ni ugusiganwa n’igihe”.