wex24news

abagore 700 bavuye mu rusengero kubera Pasiteri yerekanye umugore mushya yashatse

Pasiteri James Ng’ang’a uzwi cyane mu bakunda kwigisha ijambo ry’Imana babinyujije kuri televiziyo, ndetse akaba ari we washinze Itorero rya ‘Neno Evangelism’ muri Kenya, yatangaje ko abagore 700 bimutse bakava mu rusengero rwe nyuma y’uko aberetse umugore we mushya yashatse witwa Murugi Maina.

Pasiteri Ng'ang'a yahishuye ko hari abantu bagera kuri 700 bavuye mu rusengero rwe nyuma yo kubereka umugore we mushya

Bwa mbere yatangaje ko muri rusange yatakaje abakirisitu basaga 400, biturutse ku kuba yari yerekanye umugore we mushya mu rusengero.

Nyuma uwo mushumba w’itorero yaje, gutangaza ko abagore 700 ari bo bavuye mu rusengero icyarimwe, bakibona uwo mugore we mushya, barakajwe n’uko atari bo yahisemo ngo abashake, kuko buri wese muri abo bagore ngo yabaga yibwira ko ari we azahitamo.

Nubwo bimeze bityo ariko, Pasiteri Ng’ang’a yagumye ku cye, avuga ko abo bagiye bakomeza bakaguye iyo bagiye niba badashobora kubahiriza icyemezo cye n’amahitamo ye.

Pastor Ng'ang'a: I bought the land hosting my church from CBK for Ksh.42M

Nyuma y’uko uwo mushumba w’Itorero Neno Evangelism yari yarapfushije umugore, yasezeranye n’undi mugore mushya mu rwego rwo kwishumbusha, hanyuma agashaka kumwerekana mu rusengero rwe, avuga ko ibyo ngo byarakaje cyane bamwe mu bakirisitu be, bituma abo bagore 700 bava mu rusengero rwe.

Ikinyamakuru Tuko cy’aho muri Kenya cyanditse ko Pasiteri Ng’ang’a aganira n’abakirisitu be bakiri muri urwo rusengero yahishuye ko mu bagore barakaye bakava mu rusengero rwe, harimo na bamwe bari bafite imirimo mu rusengero, bakaba baragiye bakimenya ko yamaze kubona undi mugore mushya. Kuko buri wese muri bo ngo yabaga afite icyizere ko azamushaka, akurikije urwego ariho ndetse no kuba ari umukire cyane ndetse akaba n’umuyobozi w’itorero.

Yagize ati, ” Mu gihe nari nshatse gushaka umugore wanjye, iri torero ryahuye n’ikibazo gikomeye. Itorero ryari ryuzuye cyane. Abagore benshi baruzuraga. Kubera ko iyo ufite amavuta, ukaba ubufite n’ubukire, abagore baza mu buzima bwawe. Barahari ahantu hose. Ubwo rero umunsi nerekanye umugore wanjye, unyizere cyangwa ubireke, ariko nakubwira ko abagore 700, bahagaze ntibakomeza kuza mu rusengero, batangira kugendera kure”

Yongeyeho ati “Bari babizi ko umugore wanjye wa mbere yapfuye, bafite icyizere ko wenda nzabahitamo, n’abamfashaga imirirmo mu itorero baragiye, bibaza impamvu ntabahisemo. Natakaje abantu basaga 400…, ndahagarara ndavuga nti nibagende, bamwe bakavuga ko ari uwanjye atari uw’Imana, abandi bo bavuze ko ari umwana…”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *