Kuri uyu wa Gatatu, itariki 25 Nzeri, abayobozi bavuze ko ubushyamirane bukabije hagati y’Abashiya (Shiites) n’Abasuni (Sunnis), ibice bibiri bigize idini ya Islam bifite imyumvire itandukanye, mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Pakistan bwahitanye abantu barenga 20 abandi benshi barakomereka.
Imirwano ikomeje kuba, ituruka ku makimbirane ashingiye ku butaka, yadutse mu minsi itanu (ubu ibaye itandatu) ishize mu karere ka Kurram ku mupaka na Afghanistan.
Abayobozi bavuze ko byibuze abantu 75 bakomeretse nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ikomeza ivuga.
Umwe mu bayobozi bakuru ufite icyicaro i Kurram, yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP ati: “Amazu menshi yangiritse … imbaraga zose za guverinoma n’andi moko yo guhagarika imirwano zarananiwe.”
Abayobozi basabye abakuru b’imiryango ubufasha
Umuvugizi wa guverinoma y’intara, Barrister Saif Ali, yavuze ko abayobozi bari gukorana n’abakuru b’imiryango bagerageza guhosha amakimbirane. Yavuze ko impande zombi zirimo gukora kugira ngo habeho amahoro.
Kurram yagiye ibamo amakimbirane ashingiye ku bwumvikane bucye hagati y’imiryango y’Abasilamu b’Abashiya n’Abasuni mu myaka yashize. Abantu benshi bishwe bazira amakimbirane ashingiye ku butaka nko muri Nyakanga.
Muri Pakistan, igihugu cyiganjemo Abayisilamu b’Abasuni kuko Abashiya bagize 15% gusa by’abaturage bose kandi bavuga ko bakunze guhura n’ivangura n’ihohoterwa.