wex24news

itariki y’amatora ya repubulika yamenyekanye.

Amatora ya Perezida wa Repubulika yamaze kwemezwa ko azabera rimwe n’ay’Abadepite ateganyijwe umwaka utaha ku wa 15 Nyakanga 2024.

Ku banyarwanda batorera hanze y’u Rwanda amatora azaba mbere yaho ku wa 14 Nyakanga 2024.

Ni amatariki yasohotse kuri uyu wa 11 Ukuboza 2023 mu iteka rya Perezida.
Ni bwo bwa mbere amatora ya Perezida wa Repubulika azaba ahujwe n’ay’Abadepite, byakozwe mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imara yakoreshwaga.

Amatora ya Perezida n’ay’Abadepite 53 bazatorerwa kuri lisiti ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo.

Mu bakandida bamaze kwemeza ko baziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu harimo Perezida Paul Kagame wemeje ko azahagararira umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Dr Frank Habineza nawe yatangaje ku mugaragaro ko azahagararira ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *