wex24news

Ikipe yo muri Afurika irashaka gusinyisha Sergio Ramos

Ikipe ikina shampiyona y’icyikiro mbere mu Misiri ya Zamalek irashaka gusinyisha umukinnyi ukomoka muri Espagne wanyuze mu makipe arimo Real Madrid, Sergio Ramos.

Ibi byatangajwe n’ushinzwe gushakira uyu mukinnyi akaryo witwa Zaalouk kuwa Gatatu taliki ya 25 Nzeri 2024.

Aganira n’ikinyamakuru cyo mu Misiri kitwa On Time Sports yavuze ko hari ibintu byinshi arimo bifite aho bihuriye na Zamalek birimo no kuvugana nayo ku gusinyisha Sergio Ramos.

Ati: “Mfite inshingano nyinshi ku bintu bijyanye na Zamalek nko gusinyisha Sidy Ndiaye na Jamal Mutyaba.

Ali Hisham Nasr ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri iyi kipe, yambajije ku bijyanye no kuganira na Sergio Ramos.

Nashatse murumuna wa Sergio Ramos, Rene, na we ushinzwe kumushakira amakipe kugira ngo tuganire ku kuba yakwerekeza muri Zamalek. Ramos ntabwo yigeze yanga gukina Shampiyona yo mu Misiri”.

Yakomeje avuga ko ibiganiro bitarangiye gusa bikaba bizakomeza nyuma ya CAF Super Cup anavuga ko ikinyuranyo cy’amafaranga ikipe itanga n’ayo umukinnyi yaka atari kinini.

Ati: “Ibiganiro ntabwo byarangiye, ariko byabaye bihagaze by’agateganyo kugeza CAF Super Cup irangiye.

Zamalek yatanze ubusabe bwo gusinyisha Ramos, ariko umukinnyi yasabye amafaranga arenze ayatanzwe, bityo turi kugerageza guhuriramo hagati.

Ikinyuranyo cy’amafaranga ntabwo ari kinini, kandi amahirwe yo kumusinyisha ni 50-50. Sinzi niba Zamalek ariyo izishyura ayo masezerano yonyine cyangwa niba hari abacuruzi bakunda iyi kipe bazabigiramo uruhare, ariko kuri ubu nta kiraba gusa birashoboka cyane ko bishobora kuzakunda nyuma ya Super Cup.”

Sergio Ramos ushobora gusinyira iyi kipe ya Zamalek kuri ubu nta kipe afite nyuma y’uko atandukanye na Sevilla yakiniraga mu mwaka ushize w’imikino. 

Uyu mukinnyi uzwiho gukina yugarira yamenyekane akinira muri Real Madrid maze muri 2021 yerekeza muri Paris Saint-Germain yamazemo imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Sevilla.

Yanakiniye ikipe y’igihugu ya Espagne kuva muri 2005 kugeza muri 2001. 

Sergio Ramos yegukanye ibikombe bitandukanye birimo bine bya UEFA Champions League, bitanu bya shampiyona ya Espagne n’igikombe cy’Isi cya 2010.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *