Dr Kalinda Francois-Xavier yongeye gutorerwa kuyobora Umutwe wa Sena y’u Rwanda, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku majwi 25.
Yatowe kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024, nyuma y’aho Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yongeye kumugira umusenateri.
Tariki ya 9 Mutarama 2023, ni bwo bwa mbere Dr Kalinda François-Xavier yatorewe kuyobora Sena y’u Rwanda, asimbuye Dr Iyamuremye Augustin weguye ku mpamvu z’uburwayi.
Dr Kalinda yavukiye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, afite impamyabushobozi y’ikirenga, PHD, mu by’amategeko y’ubucuruzi, yigiye mu gihugu cya Canada, muri Kaminuza ya Ottawa.
Icyiciro cya mbere n’icya kabiri, yabyize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.
Mu mirimo ye, yakunze kwigisha aho yamaze imyaka 19 ari umurezi muri Kaminuza y’u Rwanda, yanagiye abera umuyobozi mu ishami ry’amategeko.
Yize kandi mu ishuri rikuru rya ILPD, ishami rya Nyanza aho yigaga ibirebana n’ubumenyi ngiro mu by’amategeko (DLP).
Dr Kalinda nyuma yo kongera gutorwa yashimiye Perezida wa Repubulika wongeye kumugirira icyizere akamugira Umusenateri muri manda ya kane, kandi ko atazagitatira.
Yavuze ko kandi ashimira Abasenateri bagenzi be bamutoye abizeza ubufatanye mu nshingano barahiriye.
Ati: “Iyi Sena ifite Abasenateri bagaragaje ubunararibonye. Nkaba ntashidakanya ko izageza ku Banyarwanda icyo bayitezeho.”
Yijeje ko azashyira imbere ubufatanye mu mirimo ye ko kuyobora Sena y’u Rwanda.
Ati: “Nzashyira imbere ubufatanye no kujya inama. Nzafatanya n’inzego z’igihugu cyacu, kugira ngo gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST2) igere ku ntego zayo.”