wex24news

Ibihumbi by’abanyarwanda bitabiriye Igiterane ‘Rwanda Shima Imana’

Uwiteka yadukoreye ibikomeye none turishimye! Aya ni amagambo akomeje kuvugirwa muri Stade Amahoro ahateraniye hafi ibihumbi 45 by’abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu mu giterane ‘Rwanda Shima Imana’. Abacyitabiriye barashimira Imana kubera ibyiza yakoreye u Rwanda mu myaka 30 ishize.

Ni igiterane kitabiriwe na bamwe mu bagize Guverinoma, Antoine Cardinal Kambanda, Musenyeri Laurent Mbanda, Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda akaba n’umuyobozi w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC), abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye, Abikorera ndetse n’inzego zinyuranye za Leta.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente niwe wari mushyitsi mukuru mu giterane Rwanda Shima Imana mu jambo yagejeje kubitabiriye iki giterane yagarutse ku musanzu w’amadini n’amatorero,ibyo amwe akora bidakwiye, asoza asaba ubufatanye mu gukomeza kubaka igihugu.

Ati”Mu izina rya Nyakubahwa Paul Kagame Perezida waRepubulika y’u Rwanda nishimiye kwifatanya namwe muri iki gikorwa cyiza mwateguye cyo gushima Imana, ndagira ngo mbagezeho intashyo za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wambwiye ngo mbaramutse cyane”.

Ku rundi ruhande abitabiriye Rwanda Shima Imana bakomeje kubyinira Imana no kuyishimira ibyo yabakoreye mu myaka 30 ishize.

Nubwo imvura yaguye ari nyinshi ntiyabujije abanyarwanda gushima Imana kuko igihe cyageze bajya mu kibuga ari na ko babyina cyane, abandi bagapfukama bagasenga cyane.

Igiterane kitabiriwe n’amakorali akomeye cyane mu Rwanda; Ambasadors of Christ, Jehovah Jireh, n’abahanzi ku giti cyabo ndetse n’amatsinda atandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *