Ikipe y’Igihugu ya Nigeria y’umukino wa Cricket, ibifashijwemo n’imvura nyinshi yaguye i Kigali ku Cyumweru, yabonye itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abangavu kizaba mu 2025 mu gihe u Rwanda rwasoje irushanwa ku mwanya wa gatatu rutsinze Uganda.
Ku wa 29 Nzeri ni bwo kuri Stade ya Gahanga habereye imikino ya nyuma y’Irushanwa Nyafurika ry’Amakipe yo mu Itsinda rya Mbere, yari igamije gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 19 muri Cricket.
Ku mukino wa nyuma, Nigeria yatsinze tombola, ihitamo gutangira ikubita udupira, inashyiraho amanota mu gihe Zimbabwe yatangiye ijugunya udupira, inashaka uburyo ibuza Nigeria gushyiraho amanota menshi.
Igice cya mbere cy’umukino kiba kigizwe n’udupira 120, cyarangiye Nigeria yashyizeho amanota 77 mu gihe abakinnyi umunani bayo bari basohowe mu kibuga n’aba Zimbabwe.
Mu gice cya kabiri, Zimbabwe yatangiranye imbaraga nyinshi kuko yifuzaga gukuraho ikinyuranyo cyashyizweho na Nigeria, gusa ubwo yari imaze gukina udupira 15 mu 120 yagombaga gukina, imvura iba nyinshi umukino urahagarara. Icyo gihe, yari imaze gutsinda amanota 19.
Zimbabwe yasabwaga byibura kuba imaze gukina udupira 30 kugira ngo harebwe ijanisha ry’amanota yari imaze gukora hagendewe ku yo Nigeria yari yashyizeho.
Kuba ibyo bitarashobotse, byatumye harebwa uburyo amakipe yombi yitwaye mu mikino yabanje, maze Nigeria itarigeze itsindwa na rimwe aba ari yo yegukana igikombe n’itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Malaysia mu 2025.
Mu guhatanira umwanya wa gatatu, u Rwanda rwigaranzuye Uganda ruyitsinda ku kinyuranyo cy’abakinnyi batatu.
Ikipe y’Igihugu ya Uganda yari yatsinze u Rwanda mu matsinda, ni yo yahiriwe na tombola maze ihitamo gutangira umukino ishyiraho amanota.
Habura udupira tubiri ngo ikine twose uko ari 120, abakinnyi bayo bose bari bamaze gukurwamo n’ab’u Rwanda, mu gihe yari yashyizeho amanota 71.
U Rwanda rwasabwaga amanota 72 mu gice cya kabiri, rwabigezeho habura agapira kamwe ngo umukino urangire. Uganda yari imaze gukuramo abakinnyi barwo barindwi.