Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ategerejwe mu ruzinduko rwe rwa mbere rw’akazi agirira muri Repubulika ya Latvia guhera tariki ya 1 kugeza ku ya 3 Ukwakira 2024.
Urwo ruzinduko ni rwo rwa mbere Perezida Kagame agiriye mu ruhererekane rw’ibihugu byegereye inyanja ya Baltic byakolonijwe n’Ubwami bw’Abarusiya ari byo Estonia, Latvia na Lithuania.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yahamije ko Perezida Kagame ari we Mukuru w’Igihugu wa mbere muri Afurika usuye Igihugu cya Latvia.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko muri Latvia Perezida Kagame na Perezida wa Latvia Edgars Rinkēvič bazitabira umuhango wo gutaha urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Isomero ry’Igihugu rya Latvia.
Ni na rwo rwibutso rwa Jenoside rwa mbere ruzaba rwubatswe mu Bihugu bya Baltic no mu Burasirazuba bw’u Burayi.
Nanone kandi biteganyijwe ko Perezida Kagame ahura n’abayobozi bakuru batandukanye ba Latvia uhereye kuri Perezida Edgars, Minisitiri w’Intebe Evikas Silinas na Perezida wa Saeima Daigas Mierinas.
Ibiganiro Perezida Kagame azagirana na Perezida Edgars bizibanda ku mubano w’u Rwanda na Latvia, ingorane z’umutekano muri Afurika n’u Burayi , ndetse n’ubutwererane n’imiryango mpuzamahanga.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azahabwa ikaze mu cyubahiro gihabwa Abakuru b’Ibihugu ku wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira.
Kuri uwo munsi hazanabaho ibiganiro bizahuza itsinda ry’u Rwanda ryaherekeje Perezida Kagame n’irya Latvia, bizakurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru kizayoborwa n’Abakuru b’Ibihugu bombi.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame na Edgars bazashyira indabo ku Kibumbano cy’Ubwigenge mu cyanya cyahariwe ubwogenge (Freedom Square).