Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) Kabarebe James yakiriye Alexander Polyakov, Ambasaderi w’Igihugu cy’u Burusiya mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2024.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda (MINAFETT) yatangaje ko abo bayobozi bombi baganiriye ku ngingo zifite inyungu ibihugu byombi.
Ambasaderi w’u Burusiya Alexander Polyakov yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024, asimbuye Karén Chalyan wageze mu Rwanda muri Kamena 2018, asoza manda ye muri Kamena 2024.
Nyuma yo gushyikiriza impapuro Perezida wa Repubulika kuri uyu wa 28 Kanama 2024, yatangaje ko azashyira imbaraga mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Ambasaderi Polyakov yavuze ko u Burusiya bwubaha uruhande u Rwanda rwafashe ku kibazo cy’intambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuko nabwo bushyigikiye inzira y’ibiganiro ku bibazo by’ingutu byugarije Isi.
U Rwanda n’u Burusiya bisanzwe bifitanye umubano mu guteza imbere uburezi no gutunganya ingufu za nikeleyeri. Muri 2023, u Rwanda n’u Burusiya byasinyanye amasezerano agamije imikoranire mu bijyanye n’amashuri makuru na za kaminuza.