Kuri uyu wa Kabiri, mu Rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa haratangira urubanza rwa Eugene Rwamucyo w’imyaka 65 ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yaba yarakoreye muri Perefegitura ya Butare.
Rwamucyo ni umuganga wayoboraga ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe ubuvuzi rusange, kuri ubu hakorera Ikigo Nderabuzima mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.
Mu byo ashinjwa harimo Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu n’uruhare mu gutegura ibi byaha.
Kayitankore Boniface wari umukozi ushinzwe isuku ku bitaro bya Kabutare avuga ko yabonye Rwamucyo ari kuri bariyeri.
Agira ati: “Muri Jenoside naramubonye kuko bari bafite bariyeri bakuranwaho. Njyewe ubwanjye ibintu niboneye nzi neza.
Navuye ku bitaro ku itariki 06 Kamena 1994 icyo gihe ndabyibuka, bari baraye bishe mushiki wanjye wakoraga ku bitaro wari wahahungiye, yaraye apfuye hari ku wa Mbere ndabyibuka, nagiye muri Ambulance kuko hari umugiraneza washoboye kumvana aho ku bitaro abona ko nanjye ngiye kuhagwa kuko nanjye narihishaga, turakomeza duca kuri bariyeri yari iri mu Cyarabu tuhasanga bariyeri yari iriho abantu benshi na Twagirayezu Emmanuel narahamusanze wari dogiteri wo ku bitaro, babaga batashye bagahita basimburana ku mabariyeri.
Turakomeza kuri Groupe bacyura umuganga witwa Aline w’Umurundi bamushyira ku Kabutare kuko ari ho yabaga, turakomeza kuri FOCO dusanga Rwamucyo ubwe arahari ari kuri bariyeri bari bafite ibikoni binini cyane.”
Umwe mu bunganira abaregera indishyi muri uru rubanza Me Karongozi Andrée Martin ahuza uru rubanza n’abandi bari abayobozi muri Perefegitura ya Butare.
Kuba uru rubanza rugiye kuba ni indi ntambwe yishimirwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nkuko Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye, Siboyintore Théodate, yabitangarije RBA.