wex24news

U Rwanda rwakiriye bisi zikoresha amashanyarazi

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye bisi zigezweho zikoresha umuriro w’amashanyarazi, zifite agaciro k’asaga miliyari 1 na miliyoni 360 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 1 y’amadolari y’Amerika), zikaba zitezweho gushyigikira gahunda yo kurengera ibidukikije mu gutwara abantu n’ibintu hirindwa ibyuka bihumanya ikirere.

Ni imidoka zatanzwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2024, ku nkunga ya Repubulika ya Koreya y’Epfo.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MINIFRA), Kalinda Charles yavuze ko kwakira izo bisi biri muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere rirambye (NST2) ndetse n’icyerekezo 2050, ahashyizweho politiki yo kubungabunga ibidukikije binyuze mu guhangana n’ibyuka bisohorwa n’imodoka bigahumanya ikirere.

Yagize ati: “Ibi byose ni ibiza bitwunganira by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ubundi ni umujyi ugomba kuzikoresha zigahabwa abaturage.”

Ni imodoka zifite umwihariko wo gukoresha amashanyarazi, ku ikubitiro hatanzwe ebyiri, bikaba biteganyijwe ko zizongerwa.

Kalinda ati: “Uko twongera imodoka zikoresha amashanyarazi ni na ko bidufasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere.”

MININFRA yashishikarije abikorera kugura bisi nk’izi zikoresha amashanyarazi ndetse inashimangira ko kuzakira bizafasha u Rwanda gusuzuma uko zikora, ibizigendaho n’ubukomere bwazo hagamijwe kuzongera.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, muri Nzeri uyu mwaka ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibiteganyijwe muri Gahunda yo kwihutisha iterambere (NST2) y’imyaka itanu (2024-2029) yatangaje ko u Rwanda rwihaye intego ko ruzagabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38%.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *