Perezida Paul Kagame na Edgars Rinkēvičs wa Latvia bashyize indabo ku rwibutso ‘Freedom Monument’ rw’abasirikare bapfiriye ku rugamba rw’ubwigenge bw’iki gihugu kiri mu burasirazuba bw’umugabane w’u Burayi.
Ni urugamba rwatangiye mu 1918, rwari ruhanganishije Latvia n’u Burusiya bw’Abasoviyeti. Rwarangiye muri Kanama 1920 nyuma y’aho impande zombi zishyize umukono ku masezerano y’amahoro.
Uru rwibutso ruherereye mu murwa mukuru wa Latvia, Riga, ni ikimenyetso cy’ubwigenge ndetse n’ubusugire bw’iki gihugu n’icyubahiro cy’abasirikare barwanye uru rugamba.
Ibiro bya Perezida wa Latvia kuri uyu wa 2 Ukwakira 2024, byashyize ku rubuga nkoranyambaga X amafoto agaragaza abakuru b’ibihugu byombi bashyira indabo kuri uru rwibutso, baha icyubahiro aba basirikare.
Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Latvia kuva kuri uyu wa 1 Ukwakira 2024. Muri gahunda zateganyijwe harimo kuganira n’abayobozi bo muri iki gihugu ku buryo bwo kwagura ubufatanye.
Byateganyijwe kandi ko Perezida Kagame na Edgars bataha urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwashyizwe ku isomero rya Latvia rizwi nka ‘The Castle of Light’.