wex24news

Abantu babiri bavuye mu Rwanda baciye igikuba mu Budage

Inzego z’ubuzima mu Budage ziri gusuzuma abagenzi babiri bari baturutse mu Rwanda, barimo umunyeshuri bivugwa ko yahuye n’umwe mu barwayi ba Marburg, nyuma yuko baketsweho iyi ndwara, bigatuma Gari ya Moshi barimo ihagarikwa byihuse.

Uko abantu babiri baturutse mu Rwanda batumye Gari ya Moshi ihagarikwa igitaraganya mu Budage

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, aho abantu babiri barimo umugabo n’umukobwa w’umukunzi we bagaragayeho ibimenyetso birimo inkorora ubwo bari muri Gari ya Moshi yavaga i Frankfurt yerecyeza muri Hamburg.

Umwe muri aba bantu babiri, bivugwa ko ari umunyeshuri wageze mu Budage n’indege iturutse mu Rwanda, aho yanahuye n’umuntu wasanganywe icyorezo cya Marburg kimaze icyumweru kigaragaye mu Rwanda.

Ibi byatumye sitasiyo ya Gari ya Moshi barimo iba ihagaritse imirimo by’igihe gito, ari na bwo inzego z’ubuzima zakuragamo abagenzi, ndetse aba babiri bagahita bajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza ‘University Hospital Eppendorf’ byo muri Hamburg kugira ngo zikurikirane.

Inzego z’ubuzima mu Budage zatangaje ko abagenzi 200 bari muri iyi Gari ya Moshi, ari bo bamenyekanye, kandi ko hari gukorwa isuzuma kugira ngo hamenyekane niba baba bahuye n’aba bantu babiri.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umurwayi wa Marburg umwe waturutse mu Rwanda, yagiriye urugendo mu Bubiligi, ariko ko kugeza ubu ameze neza, ndetse ko yarangije iminsi 21 y’igihe yagenewe cyo kumara ari mu kato, ku buryo ubu adashobora no kugira abo yanduza.

Iyi ndwara ya Marburg imaze guhitana abantu 11 mu Rwanda, iterwa na Virus na yo yitwa Marburg yagaragaye bwa mbere mu mujyi wa Marburg mu Gihugu cy’Ubudage ahagana mu mwaka wa 1967.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *