Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bufaransa, Bruno Retailleau, yatangaje ko ababa ku kirwa cya Mayotte baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakaba badafite ibyangombwa bibemerera kuhatura, bagiye kwirukanwa.
Aya makuru yayatanze kuri uyu wa 2 Ukwakira 2024 ubwo yasubizaga umudepite Anchya Bamana wasabaga ko Leta y’u Bufaransa yakaza umutekano ku mipaka y’iki kirwa mu rwego rwo gukumira abakomeje kucyimukiraho, biganjemo abaturuka mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Minisitiri Retailleau yasubije Depite Bamana ati “Guhera muri uku kwezi k’Ukwakira, Perefe wa Mayotte yasabwe kubikora. Azategura indege zizasubiza abimukira batemewe muri RDC.”
Ikinyamakuru Le Figaro cyatangaje ko abakorana bya hafi na Minisitiri Retailleau basobanuye ko muri uku kwezi, indege eshatu ari zo zizacyura abimukira b’Abanye-Congo baba kuri iki ikirwa binyuranyije n’amategeko.
Minisitiri Retailleau yatangaje ko guverinoma y’u Bufaransa iri gukorana na RDC, u Rwanda, u Burundi na Tanzania, kugira ngo byifatanye gukumira abimukira batemewe n’amategeko.
Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe ibarurishamibare cyatangaje ko kugeza muri Mutarama 2024 iki kirwa gifite ubuso bwa kilometero kare 374 cyari gituwe n’abantu 321.000. Hafi 50% nta bwenegihugu bw’u Bufaransa bari bafite.