wex24news

u Rwanda rwahawe ibikoresho bipima Marburg

Leta zunze ubumwe za Amerika yahaye Leta y’u Rwanda ibipimo bya PCR 270 n’ibindi bikoresho 2,500 bizafasha gupima indwara ya Marburg mu Rwanda.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, yavuze ko mu rugamba rwo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Marburg, ubufatanye ari ngombwa.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari urwa Twitter, Amb. Kneedler yavuze ko ku gicamunsi cyo kuri uyu Amerika yatanze ibikoresho byifashishwa mu gupima icyorezo cya Marburg.

Yagize ati: “Uyu munsi, Amerika binyuze muri Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda (WHO) yashyikirije Ikigo cy’ igihugu cy’ubuzima (RBC) ibipimo bya PCR 270 n’ibindi bikoresho 2,500.”

Ambasade ya Amerika mu Rwanda yavuze ko ibi bizafasha gupima byihuse icyorezo cya Marburg. Ibi ngo bizatuma bashobora kurwanya Marburg mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abanduye icyorezo cya Marburg mu Rwanda kuva tariki ya 27 Nzeri kugeza kuri uyu wa 2 Ukwakira 2024 ari 36 barimo barindwi bashya. Muri abo, 25 baracyitabwaho n’abaganga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera yatangaje ko abantu 410 bahuye n’abanduye iki cyorezo bari gukurikiranwa kugira ngo bapimwe.

Mu bapimwe, ibipimo by’ibanze byagaragaje ko batanduye iki cyorezo, hakaba hategerejwe icyo ibipimo byisumbuyeho bizerekana.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, gisobanura ko muri rusange kugeza ubu nta buvuzi bwihariye cyangwa urukingo byari byaboneka, icyakora igeragezwa ry’imiti n’inkingo rikaba rigeze ku rwego rushimishije.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *