Inzego z’ubuzima mu Budage zemeje ko byagaragaye ko abantu babiri bikanzweho icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi giterwa na virusi ya Marburg ubwo bari bavuye mu Rwanda, ari bazima.
Tariki ya 2 Ukwakira 2024, aba bantu baciye igikuba kuri sitasiyo ya gari ya moshi ya Hamburg, ubwo bari bavuye i Frankfurt, nyuma y’aho umwe muri bo avuze ko afite ibimenyetso nk’ibya Marburg.
Umusore usanzwe yiga ubuvuzi, yasobanuye ko mbere yo kugera i Frankfurt, yavuye mu Rwanda ari kumwe n’umukunzi we, akaba yarakoreraga i Kigali mu bitaro byita ku barwayi b’iki cyorezo.
Nyuma yo gutanga aya makuru, we n’umukunzi we bajyanywe mu kato mu bitaro bya kaminuza bya Hamburg-Eppendorf kugira ngo batanduza abandi, banafatwe ibipimo.
Urwego rushinzwe imibereho y’abaturage muri Hamburg kuri uyu wa 3 Ukwakira rwatangaje ko ibipimo byagaragaje ko uyu munyeshuri atarwaye Marburg. Biti “Ibipimo bya PCR byagaragaje ko uwakoreye mu bitaro byo mu Rwanda atanduye virusi ya Marburg.”
Uru rwego rwasobanuye ko uwa kabiri na we nta virusi ya Marburg yamugaragayeho, ahubwo ko afite ibimenyetso by’indi ndwara. Ruti “Uwo bari kumwe na we nta cyorezo afite, afite ibimenyetso by’indi ndwara.”