Umutwe witwaje intwaro wa Hamas ukorera mu ntara ya Gaza muri Palestine warashe roketi zigera kuri eshanu mu murwa mukuru wa Israel, Tel Aviv, mu gihe Abisiraheli bibuka ababo biciwe mu gitero cya tariki ya 7 Ukwakira 2023.
Ibi bisasu byaturutse mu gace ka Khan Younis kari mu majyepfo ya Gaza, nk’uko byemezwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo Al Jazeera.
Ikigo Magen David Adom gitanga serivisi z’imbangukiragutabara (ambulance) cyatangaje ko abagore babiri bakomerekejwe n’ibimene by’ibi bisasu, bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.
Tariki ya 7 Ukwakira 2023 ni bwo Hamas yagabye igitero kigari mu majyepfo ya Israel, yica abantu 1200, ifata bugwate abandi 251.
Kuva uwo munsi, Israel yohereje ingabo muri Gaza kugira ngo zisenye ubushobozi bwa Hamas, ku buryo itazongera kurasa ku butaka bwayo.
Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yatangaje ko kuva kuri iyi tariki, Abanya-Palestine 41.909 bamaze kwicirwa muri Gaza, barimo 39 bishwe mu masaha 24 ashize.
Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2024, ishami rya gisirikare rya Hamas rizwi nka al Qassam Brigades, ryatangaje ko ryagabye iki gitero mu rwego rwo guhorera abasivili b’Abanya-Palestine bishwe n’ingabo za Israel n’abimuwe mu byabo muri Gaza.
Abasesenguzi bagaragaza ko kuba Hamas yongeye kurasa ku butaka bwa Israel byerekana ko kuyisenya burundu bigoye nubwo abayobozi bo muri iki gihugu bo bahamya ko iyo ntego bazayigeraho.