Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania Gen Patrick Nyamvumba, yasuye abagize Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 ihagarariye u Rwanda muri CECAFA U 20, abaha ubutumwa bwo kubashyigikira no kubifuriza intsinzi bagahesha ishema igihugu.
Amavubi U-20 ari mu itsinda rya mbere ririmo ibihugu byo mu Karere bisanzwe bimenyerewe mu mikino y’abato nka Kenya, Tanzania iri mu rugo ndetse na Sudani yari yakiriye irushanwa nk’iri muri 2022 u Rwanda rutitabiriye.
U Rwanda ruzatangira iyi mikino rukina na Sudani Kuri uyu wa kabiri saa kumi n’imwe z’umugoroba isaha ya Kigali Kuri Azam Complex.
Nyuma y’umukino u Rwanda ruzakurikizaho Kenya tariki ya 10 Ukwakira mbere yo guhura na Tanzania tariki 13 uko kwezi, rukazasoreza kuri Djibouti tariki 15 Ukwakira.
Amakipe abiri azaba aya mbere muri buri tsinda azahita abone itike ya ½ mu gihe amakipe azagera ku mukino wa nyuma ari yo azahagararira aka karere mu mikino y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20 kizakinwa mu 2025.