Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2024, Inteko Ishinga Amategeko ya Ethiopia yemeje Taye Atsik Selassie, nka Perezida mushya w’icyo gihugu, asimbuye Sahle Work Zewde wari umaze imyaka itandatu muri izo nshingano, akaba yari na we mugore wa mbere wari ubaye Perezida w’icyo gihugu.
Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Abiy Ahmed, yashimiye Sahle Work Zewde wasoje inshingano ze, aboneraho kwifuriza imirimo myiza Perezida mushya Taye Atsik Selassie, avuga ko ari impinduka yizeye ko zizabyara umusaruro.
Ati “Impamvu nyamukuru y’izi mpinduka ni ukongera imbaraga mu gushyira ku murongo ibintu. Abayobozi bakora inshingano zabo nk’uko biteganywa n’amategeko, igihe cyagera bagasimburwa n’abandi bose bahuriye ku ntego imwe yo kugera ku ntumbero y’igihugu uko ibihe bisimburana. Uko ni ko igihugu cyubakwa.”
Umwanya wa Perezida wa Repubulika muri Ethiopia ufatwa nk’umwanya w’icyubahiro, naho inshingano zo kuyobora igihugu mu rwego rwa politike zifitwe na Minisitiri w’Intebe, kuri ubu akaba ari Abiy Ahmed.
Itegeko Nshinga rya Ethiopia ryo mu 1995, afite inshingano n’ububasha birimo gutangiza ibihembwe by’Inteko Ishinga Amategeko, gusinya ku mategeko aba yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko mbere y’uko asohoka mu Igazeti ya Leta, gushyiraho Minisitiri w’Intebe abigiyeho inama n’Inteko Ishinga Amategeko, yemeza abambasaderi n’abandi bahagararira igihugu mu mahanga, abisabwe na Minisitiri w’Intebe.
Mu zindi nshingano Perezida wa Ethiopia afite harimo kwakira impapuro zemerera ba ambasaderi guhagararia ibihugu byabo muri icyo gihugu, abisabwe na Minisitiri w’Intebe yemeza itangwa ry’amapeti ku basirikare, ndetse akaba afite uburenganzira bwo kuba yatanga imbabazi ku bakatiwe n’inkiko.
Izo nshingano zose za Perezida ntizikenera kwemezwa na Minisitiri w’Intebe kugira ngo zigire agaciro, ni inshingano Perezida yigengaho. Akaba kandi afite n’inshingano zo guhagararira igihugu ku rwego mpuzamahanga ahasaba guhagararirwa n’Umukuru w’Igihugu.
N’ubwo bimeze bityo, Minisitiri w’Intebe ni we uba ufite inshingano zikomeye mu rwego rwa Politiki, akaba ari we nimero ya mbere mu butegetsi bw’igihugu mu birebana na politiki. Ni we uyobora Guverinoma, akaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, ni we ukurikirana imiyoborere ya munsi ku munsi y’igihugu.
Taye Atsik Selassie watorewe kuba Perezida wa gatandatu w’icyo gihugu, yakoze imirimo itandukanye irimo guhagararira igihugu cye muri Loni ndetse yanabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yahaye ikaze Perezida mushya wa Ethiopia, avuga ko Komisiyo izakomeza gufatanya na Ethiopia mu rugendo rwo gukomeza demokarasi n’iterambere rirambye.