wex24news

Man City yatsinze urubanza yaregagamo Premier League

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Ukwakira 2024, ni bwo Man City yashimiye Urukiko Nkemurampaka rwa Ruhago mu Bwongereza ku kureba ubusabe bwayo kandi ikabuha agaciro.

Mu Ukuboza 2021 ni bwo Premier League yasohoye amategeko mashya ndetse iza no kuyavugurura muri Mutarama 2024, aho yatangiye gushyira imbaraga mu gukurikirana uko amakipe akoresha umutungo wayo.

Manchester City ni imwe mu makipe yakozweho iperereza kubera kurenga ku mategeko agena ikoreshwa ry’umutungo inshuro zirenga 115 muri Premier League.

Mu kirego cy’amapaji agera ku 165 Man City yatanze yari yavuze ko itishimiye uko ifatwa muri Premier League kuko ibiyibaho byose ari akagambane igirirwa n’andi makipe bihanganye cyane ko imaze kwiharira Ruhago y’u Bwongereza.

Man City kandi yashimangiraga ko nta bwisanzure amakipe 20 yo muri Premier League aba afite mu kuba yakumvikana n’abaterankunga bayo, aho yatanze urugero kuri Etihad Airways ifite amafaranga runaka itarenza kubera amategeko ariho.

Iyi komisiyo ishobora gushyiraho ibihano birimo gucibwa amande, gukurwaho amanota no kwirukana ikipe muri Premier League.

Kuba yatsinze uru rubanza ntabwo bibuza Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) yavuze ko yarenze ku mategeko agena ikoreshwa ry’umutungo mu makipe (Financial Fair Play – FFP) hagati ya 2012 na 2016.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *