Hakuzimana Abdoul Rachid waregwaga n’Ubushinjacyaha ibyaha bitandukanye birimo gupfobya Jenoside yahamijwe ibyaha byose aregwa akatirwa igifungo cy’imyaka 7.
Mu mwaka wa 2022 nibwo Hakuzimana Abdoul Rachid yashinze televiziyo kuri YouTube aho yanatambutsagaho Ibiganiro birimo imvugo zatumye, akekwaho ibyaha muri ibyo biganiro byemezaga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri bigoreka amateka, akanavuga ko kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikwiye kuvaho aho byumvikana nk’igikorwa cyo gupfobya Jenoside kuko yanavugaga amagambo adafitiye gihamya.
Rachid we yiregura yavuze ko atarezwe mu rukiko ahubwo ko harebwa amategeko arebana n’imitwe ya politike aho utannye abibazwa na Sena, ndetse ko yari akwiye kubibazwa n’urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission) aho kugezwa imbere y’urukiko.
Urukiko ruvuga ko hisunzwe ingingo z’amategeko ikirego gishobora gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga bityo Rachid yaregewe urukiko mu buryo bw’ikoranabuhanga, “Ibyo Abdoul Rachid avuga nta shingiro bifite kuko yarezwe mu buryo bw’ikoranabuhanga”.
Urukiko rusuzumye imiburanire y’ubushinjacyaha no gusuzuma ibyo Rachid yabivuzeho bigendanye n’imitwe ya politike, akaba yakosorwa na Sena cyangwa urwego rw’abanyamakuru bigenzura, na byo rwasanze nta shingiro bifite.
Urukiko ruvuga ko gukorera mu ruhame igikorwa kigaragaza ko Jenoside itari jenoside, kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri, aho byavugwaga mu biganiro bya Rachid ku mateleviziyo atandukanye, Urukiko rusesenguye izi mvugo Rachid yavuze zigoreka ukuri kuri jenoside, birimo no kwemeza ko jenoside itateguwe kandi yarateguwe bityo ibikorwa yakoze ku bushake bigize icyaha cyo guhakana Jenoside.
Icyaha cyo gupfobya jenoside urukiko rwavuze ko imvugo Hakuzimana Abdoul Rachid zigize kiriya cyaha bityo kikaba kimuhama.
Urukiko Rwemeje ko Rachid ahamwe n’ibyaha byose aregwa. Rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni imwe, ikindi ntazatanga amagarama y’urubanza kuko aburana afunzwe.
Hakuzimana Abdoul Rachid wamenyekanye kuri YouTube avuga ko ari umunyapolitiki ari kugororerwa mu igororero rya Nyarugenge i Kigali.
Ntihamenyekanye niba iki igihano azakijurira kuko asomerwa ntabwo yari mu rukiko i Nyanza.