wex24news

Abayobozi bo muri Cameroon bahakanye iby’urupfu rwa Perezida

Abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi wa Cameroon mu Bufaransa, André Magnus Ekoumou, Minisitiri w’Umurimo n’Umutekano, Grégoire Owona, n’abandi banyomoje amakuru y’urupfu rwa Perezida Paul Biya, bashimangira ko ari ibihuha.

Paul Biya, à Washington DC, le 13 décembre 2022. © Kevin Dietsch/Getty Images/AFP

Amakuru y’uko Paul Biya yitabye Imana yatangiye gukwirakwira nyuma y’uko atagaragaye mu Nteko Rusange ya Loni, Inama yahuje ibihugu bikoresha Igifaransa byibumbiye mu muryango wa Francophonie, n’Inama yiga ku iterambere rirambye yabereye i Hamburg mu Budage.

Amakuru yavuye muri bamwe mu banye-Cameroon baba hanze y’igihugu bakomeje kotsa igitutu ubuyobozi babaza ahantu yaba ari kuko byavugwaga ko yaba arwariye mu bitaro bya Gisirikare bya Percy biherereye muri Clamart mu Bufaransa.

Byaje kurangira bivuyemo gutangaza ko Paul Biya yitabye Imana nk’uko Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo cya ABS Africa TV cyabitangaje.

Ambasaderi wa Cameroon mu Bufaransa, André Magnus Ekoumou, kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024, yatangarije Jeune Afrique ko Paul Biya atigeze yivuriza muri Clamart cyangwa ahandi aho ari hohose mu Bufaransa yemeza ko ibyavuzwe ari ibihuha.

Yavuze kandi ko aho ari ameze neza nubwo hari abemeza ko ashobora kuba arembye.

Minisitiri w’Umurimo n’Umutekano Grégoire Owona, yafishishije urubuga rwa X yavuze ko abatangaje amakuru y’ibihuha nk’ayo bakwiye kubiryozwa.

Ati “Abo bose bashaka gukoresha amayeri atandukanye ngo bayobye rubanda batangaza urupfu rw’Umukuru w’Igihugu cya Cameroon bakwiye kwishyura ikiguzi cy’ikinyoma kingana gityo. Nta mutima nama bagira, inzego zibifitiye ububasha zikwiye kugira icyo zikora kuri bo hatitawe ku nkomoko yabo cyangwa aho baherereye. Turi muri Demokarasi ariko urwango n’ubugome bifite aho bitagomba kurenga.”

Umunyamabanga ushinzwe Itumanaho w’Ishyaka rya CPDM akaba na Minisitiri w’Uburezi, Jacques Fame Ndongo, na we yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma gusa.

Nubwo bimeze bityo ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje gusaba Ibiro by’Umukuru w’Igihugu n’Inama y’Abaminisitiri gukora ibishoboka byose bagatanga amakuru y’impamo ku buzima bwa Paul Biya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *