Kuri uyu wa Gatatu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahagarariye u Rwanda mu gusinya masezerano 12 y’imikoranire na Guinea-Conakry, mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, guteza imbere ibyanya byahariwe inganda n’ibindi.
Ku ruhande rwa Guinea-Conakry, aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki guhugu Dr. Morissanda Kouyate.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Ubufatanye buri hagati ‘ibihugu byombi ushingiye ku bwumvikane n’imikoranire igamije kuzana inyungu.”
U Rwanda na Guinea-Conakry bisanzwe bifitanye umubano mu bya dipolomasi ndetse byasinye amasezerano atandukanye y’ubufatanye.
Mu bihe bitandukanye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiye agenderana na mugenzi we Gen Mamady Doumbouya aho bagiranye ibiganiro byavuyemo ingamba zigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Kuva mu 2023 u Rwanda na Guinea- Conakry bifitanye umubano wihariye mu ngeri zirimo ikoranabuhanga, ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco.
Mu biganiro Abakuru b’Ibihugu bagiye bagirana, bagaragazaga ko himakajwe ubufatanye bugamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.
Mu mwaka wa 2023 Guinea-Conakry yatangaje ko yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, nyuma y’amezi make Souleymane Savane agenwe nka Ambasaderi wayo wa mbere w’icyo gihugu mu Rwanda, ndetse mu 2016 Perezida kahgame yambitswe umudali w’icyubahiro uruta indi muri Guinea, uzwi nka “Grand Croix”, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.