Umunya- Espagne Rafael Nadal uri mu bakinnyi bakomeye muri Tennis yatangaje ko azahagarika gukina Tenis nk’Umukinyi wabigize umwuga, mu Ugushyingo 2024 nyuma y’umukino wa nyuma wa Davis Cup uzabera iwabo muri Espagne.
Abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga ze kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024, ni bwo yatangaje ko agiye guhagarika gukina Tenis nk’uwabigize umwuga ku myaka 38.
Yagize ati: “Muraho neza mwese, ndi hano kubamenyesha ko nsezeye muri Tennis y’ababigize umwuga, Nishimiye ko irushanwa ryanjye rya nyuma ari Davis Cup mpagararira igihugu cyanjye.”
Nadal yakomeje avuga ko imyaka itambutse itamworoheye kubera imvune nyinshi yahuye nazo.
Ati: “Ukuri ni uko imyaka ibiri ishize itari yoroshye. Ntabwo ntekereza ko nashoboye gukina nta mbogamizi.”
Guhera mu 2023, Nadal yari amaze igihe afite ibibazo by’imvune nyinshi zatumye atitabira amarushanwa akomeye ku Isi arimo Australian Open muri Mutarama uyu mwaka, Wimbledon yabereye mu Bwongereza ndetse na French Open y’uyu mwaka yasezerewe mu ijonjora rya mbere n’umudage Alexander Zverev.
Rafael Nadal yabaye nimero ya mbere muri Tennis ibyumweru 209, yatwaye ibikombe 92 birimo 22 by’amarushanwa ane akomeye muri Tennis [Grand Slam] birimo bine bya US Open, French Open (14), Wimbledon ebyiri na Australian Open ebyiri ndetse n’imidali ibiri ya zahabu mu Mikino Olempike.