wex24news

Bimwe mu byaranze irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ikinirwa ku mucanga ritegurwa na Mamba Club,

Bimwe mu byaranze irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ikinirwa ku mucanga ritegurwa na Mamba Club, harimo abigeze gukina uwo mukino bongeye kugaragara mu kibuga bakina.

Tariki 16-17 Ukuboza 2023, ku Kimuhurura ahazwi nka Mamba Club n’ubundi habarizwa iri tsinda rya ‘Mamba Club’, habereye irushanwa rya Volleyball ikinirwa ku mucanga, Beach Volleyball.

Iri rushanwa ryahujwe no kwizihiza imyaka 15 itsinda ry’abakinnye umukino wa Volleyball ‘Mamba Club’, rimaze rishinzwe ndetse riri kumwe.

Habanje gukina abatarabigize umwuga (Veterans), ubwo irushanwa ryari rigeze muri 1/2, hazamo ababigize umwuga bakina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu bagore n’abagabo.

Mu cyiciro cy’Abagabo, ikipe ya Habanzintwari Fils na Mbonigaba Vincent, yegukanye igikombe itsinze amaseti 2-1 iya Nzirimo Mandera na Niyikiza Elvis.

Mu cyiciro cy’Abagore, ikipe ya Ayinembabazi Catherine na Amito Sharon, yegukanye igikombe itsinze amaseti 2-1 iya Uwimbabazi Léa na Kayitesi Clémentine.

Mu batarabigize n’abakanyujijeho, ikipe ya Bayiringire na Shema, yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda amaseti 2-0 iya Nzeyimana na Gahire.

Amakipe yose yegukanye imyanya ya mbere, yahawe ibikombe ndetse anambikwa imidari.

Umunyamabanga Mukuru wa Mamba Club, Nizeyimana Dieudonné, ahamya ko irushanwa ryagenze neza kurusha uko batekerezaga.

– Advertisement –

Ati “Ni irushanwa ryagenze neza ku buryo burenze n’uko twabitekerezaga. Turishimye cyane. Ni irushanwa ryahuje abantu b’ingeri zitandukanye z’abakinnye Volleyball ndetse n’abakunzi b’uyu mukino.”

Nizeyimana yanavuze ko iri rushanwa rya Mamba Beach Volleyball Tournament, rizagurwa kugira ngo rihuze amakipe menshi kurusha ayitabiiye uyu mwaka.

Bimwe mu byaranze iri rushanwa, harimo abakinnye uyu mukino bongeye kugaragara bakina mu cyiciro cy’abigeze gukina uyu mukino.

Aha harimo Ndayicyengurukiye Jean Luc wakinnye Volleyball ndetse akayitoza, Lt.Col Rugambwa Patrice wawukinnye ndetse akaba yarigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Kansime wigeze gukina mu myaka yo ha mbere, Kwizera Pierre Marchal wakiniye ikipe y’Igihugu ndetse akaba ari n’umutoza n’abandi.

Hari kandi abakunzi ba Volleyball, bari baje kwihera ijisho iri rushanwa ryaryoheye benshi barirebye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *