Umuraperi T.I yatangaje ko uyu mwaka ugomba kurangira asezeye ibyo kugaragara mu bitaramo aririmba, cyangwa ibindi byerekeye umuziki.
Uyu mugabo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na 96.1 The Beat. Aho yagaragaje ko azarekera gukora umuziki nyuma y’igitaramo kizaba ku wa 19 Ukuboza cya ‘Jingle Ball holiday’.
Ati “Ndabashimira kuba mwampaye ikiraka cya nyuma kubera ko ntagishaka amafaranga ndetse sinzongera kuririmba mu bitaramo. Ntabwo ngishaka kubikora, ntabwo ngishaka kwiyuha icyuya nishyuwe ngo ntaramire abantu.”
Yavuze ko azajya yitaba abantu bazajya bamusaba kubaririmbira ariko ababwire ko atakibikora. Yavuze ko cyokora bishoboka ko yazajya ataramira abantu ariko ariwe watanze ibigomba gukurikizwa.
Uyu muhanzi umwaka ushize yavuze ko kandi ari guteganya album yise “ Kill the King and Kiss the King’’ izaba ari nayo ye ya nyuma mu muziki we. Ndetse indirimbo yise “LLOGCLAY” ya mbere kuri album yamaze kujya hanze.
Iki gitaramo cya nyuma azagaragaramo, T.I azaba ariwe muhanzi w’imena gusa azahuriramo na Sexyy Red, T-Pain, Saweetie, The Kid Laroi, Khalid na Tinashe.
Uyu muhanzi n’umugore we, Tiny Harris baheruka gutsinda mu rubanza MGA Entertainment, baregaga gukoresha umutungo wabo mu by’ubwenge nta burenganzira. Babahaye miliyoni 71$.