Donald Trump ushaka kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashinje ubuyobozi bwa Joe Biden, kuganisha iki gihugu n’Isi muri rusange mu Ntambara ya Gatatu y’Isi.
Ibi Trump yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2024 ubwo yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya California.
Yavuze ko umubare munini w’Abanyamerika wemera ko igihugu cyabo kiri mu nzira mbi.
Ati “Dufite ikibazo, mu byukuri mpangayikiye amezi atatu ari imbere mfite impungenge ko tuzisanga mu ntambara y’Isi kubera abantu dufite mu buyobozi.”
Trump yakomeje avuga ko natorwa “Nzabarinda intambara nzarangiza intambara yo muri Ukraine, nzahagarika akavuyo kari mu Burasirazuba bwo hagati ndetse nzakumira Intambara ya Gatatu y’Isi ishoboka cyane.”
Mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganyijwe mu Ugushyingo 2024, Donald Trump azahangana na Kamala Harris usanzwe ari Visi Perezida.