Umurwa mukuru wa Pakistan,Islamabad, wagoswe n’inzego zishinzwe umutekano mu gihe Guverinoma yatangaje ikiruhuko cy’iminsi itatu muri uyu mujyi aho amashuri n’ubucuruzi byafunzwe kubera inama y’ubufatanye bw’ibihugu biri mu muryango wa Shanghai Cooperation Organisation,(SCO).
Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa Li Qiang, yamaze kugera muri Pakistan aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri izatangira ejo ku wa 15 Ukwakira aho izitabirwa n’abandi bayobozi bakomeye baturutse mu bihugu nka Kazakhstan, u Buhinde n’ibindi bigize uyu muryango.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Pakistan byavuze ko uruzinduko rwa Li ari urwa mbere rubaye mu myaka 11 ishize.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko ingabo z’igihugu zakajije ubwirinzi ku biro by’Umukuru w’Igihugu, ku Nteko Ishinga Amategeko no kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga aho biteganyijwe ko abayobozi bazajya bahurira.
Ikinyamakuru U.S News cyatangaje ko imitwe y’iterabwoba nayo yazindutse igaba ibitero mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Pakistan, mu Ntara ya Khyber Pakhtunkhwa, aho byahitanye ubuzima bw’abapolisi batatu nyuma yo kugabwaho ibitero.
Amakuru yatangarijwe Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, aturutse muri Polisi y’iki gihugu avuga ko abagize uruhare muri icyo gitero nabo bishwe nyuma yuko kurasana byari bigikomeje.
Imitwe y’iterabwoba kandi yanateye ku cyicaro gikuru cya Polisi mu mujyi wa Bannu aho inzego z’umutekano zatangaje ko abashatse kugaba ibitero barimo abiyahuzi kandi byaburijwemo.