Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yatsinze Benin ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura w’umunsi wa kane wo mu itsinda A, yongera kugira icyizere cyo guhatanira itike yo kujya mu Gikombe cy’Afurika cya 2025 muri Morocco.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024, kuri Sitade Amahoro.
U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino rusabwa gutsinda kugira ngo rugire icyizere cyo guhatanira itike CAN 2025 nyuma yo gutsindwa na Benin ibitego 3-0 mu mukino ubanza.
Umukino watangiye wihuta ku mpande zombi, ku munota wa mbere Amavubi yashoboraga gufungura amazamu ku mupira wazamukanywe na Imanishimwe Emmanuel ugera kwa Samuel Gueulette wawuterekeye neza Mugisha Gilbert wari wenyine mu rubuga rw’amahina ateye ishoti umupira ujya mu mu ntoki za Souke Marcel Dandjinou.
Amavubi yasatiraga cyane yongeye guhusha igitego ku munota wa 11 ku mupira wahinduwe na Fitina Omborenga usanga Mugisha Gilbert mu rubuga rw’amahina, arazamuka awutera n’umutwe ariko ujya hanze.
Kugeza ku munota wa 32 Amavubi yakomeje kubonana neza binyuze ku mupira yavaga ku ruhande rw’ibumoso Mangwende na Mugisha Gilbert.
Ku munota wa 42 ‘Benin yakinaga ibintu bike cyane yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Andreas Hountondji ku makosa ya Fitina Omborenga watakaje umupira hagati mu kibuga.
Igice cya mbere cyarangiye Benin iyoboye umukino n’igitego 1-0, mu gice cya kabiri, Amavubi yatangiranye imipinduka Jojea Kwizwera aha umwanya Ruboneka Jean Bosco.
Ku munota wa 48, Benin yahushije igitego cyabazwe ku ishoti rikomeye ryatewe na Andreas Hountondji rigarurwa n’umunyezamu Fiacre Ntwari.
Ku munota wa 57’ Amavubi yahushije uburyo bwo kubona igitego cyo kwishyura ku mupira Samuel Gueuette yakinananye na Mangwende wawuteye ujya mu izamu, myugariro wa Benin aritambika, umupira ugarukira uyu myugariro noneho ushyize mu izamu uruhukira mu maboko ya Marcel Dandjinou.
Ku munota wa 70’ Amavubi yakinaga neza yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku mupira yahawe mu rubuga rw’amahina ahita ashyira mu izamu.
Ku munota 72’ Amavubi yabonye Penaliti ku ikosa ryakorewe Kapiteni Djihad Bizimana mu rubuga rw’amahina. İyi Penaliti yatewe neza na Djihad Bizimana amavubi abona igitego cya kabiri.
Ku munota wa 90+2′ Benin yahushije igitego ku mupira watewe na Steve Mounie mu rubuga rw’amahina, Ange Mutsinzi ashyira umupira muri koruneri itagize ikivamo.
Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Benin ibitego 2-1 ikipe y’Igihugu y’Amavubi yongera kwiyunga n’Abanyarwanda.
Muri itsinda A, Nigeria iyoboye itsinda n’amanota arindwi Benin igakurikira n’amanota atandatu. u Rwanda ruri hafi n’amanota atanu.
Umukino wagombaga guhuza Nigeria na Libya muri iri tsinda wasubitswe kubera ibibazo byabaye mbere yawo.
Mu kwezi gutaha, u Rwanda ruzakira Libya kuri Sitade Amahoro mbere yo gusura Nigeria.