Urukiko rukuru muri Kenya rwateye utwatsi icyifuzo cya Visi Perezida, Rigathi Gachagua wasabaga ko rwabuza Umutwe wa Sena kwiga ku cyemezo cyo kumukura ku butegetsi.
Ku wa kabiri w’icyumeru gishize, Abadepite 281 kuri 44 batoye umwanzuro wo kweguza Visi Perezida Gachagua. Mu byo bamurega harimo ruswa, kunyereza umutongo wa Leta, kubangamira imikorere ya guverinoma, no kubiba amacakubiri ashingiye ku moko.
Nyuma yuko Abadepite batoye ku bwiganze, umwanzuro wahise ujyanwa muri Sena. Visi Perezida Gachagua yahise yitabaza urukiko kugirango rwitambike uwo mwanzuro, avuga ko Umutwe w’Abadepite, Inteko Ishinga Amategeko utamuhaye umwanya uhagije wo kwiregura. Akaba kandi ahakana n’ibyo aregwa.
Nyuma y’uko urukiko rukuru rwa Kenya, ruteye utwatsi ubusabe bwe, biteganyijwe ko, Sena izaterana kuri uyu wa Gatatu no ku wa Kane, mu kwigira hamwe iyi dosiye. Umutwe wa Sena ugizwe n’intumwa za rubanda 68. Hakenewe amajwi 45 yo kwemeza ko Gachagua yeguzwa ku mwanya wa Visi Perezida cyangwa se ko agumaho.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Madamu Martha Koome, yashyizeho Inteko y’abacamanza batatu bagomba kwiga niba ibirimo biba kuri Visi Perezida wa Repubulika binyuranyije n’Itegeko Nshinga.